Minisitiri Mbabazi yagaragaye yambaye ‘rumbiya’ (Amafoto)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yagaragaye yiteye umwambaro uzwi nka ‘rumbiya’, ari muri gahunda yo kureba ibikorwa, by’umushinga wahanzwe na rwiyemezamirimo w’urubyiruko witwa Ngabo Karegeya, washinze Kompanyi yitwa ‘Ibere rya Bigogwe Tourism Company’, yita ku guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ujyanye n’inka.

Uhereye ibumoso, Minisitiri Mbabazi, Ngabo Karegeya na Meya wa Nyabihu Mukandayisenga
Uhereye ibumoso, Minisitiri Mbabazi, Ngabo Karegeya na Meya wa Nyabihu Mukandayisenga

Umwambaro Rumbiya, bamwe muri iki gihe bakunze no kwita ‘Igishura’, Minisitiri Mbabazi yagaragaye awiteye, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette hamwe n’abandi bayobozi banyuranye, bari kumwe na bo, bafashe ibyansi mu ntoki ndetse n’inkoni, bari mu rwuri rw’inka, ruherereye mu Kagari ka Arusha, mu Murenge wa Bigogwe.

Ni umwambaro ufite igisobanuro gikomeye mu bijyanye n’umuco, kuko by’umwihariko ababyeyi b’abagore cyane cyane bo muri ako gace, mu myaka yo hambere, Rumbiya benshi bayidodeshagamo ingutiya yo kwambara n’umwitero. Kimwe n’abagabo, na bo barawukenyeraga bakanawitera, mu gihe barimbye cyangwa banaragiye inka.

Uyu mwambaro na n’ubu ufatwa nk’ufatiye runini abatuye mu Karere ka Nyabihu, kuko bawifubika, cyane cyane mu gihe cy’ubukonje n’imbeho nyinshi bikunze kuharangwa; dore ko ubungubu n’igitambaro usigaye ukorwamo gikozwe mu buryo umuyaga n’ubukonje bidapfa kuwumeneramo.

Basobanuriwe byinshi ku bukerarugendo bukorerwa mu Bigogwe
Basobanuriwe byinshi ku bukerarugendo bukorerwa mu Bigogwe

Mu gusura ibikorwa by’ubukerarugendo, bumaze umwaka urenga butangiye gukorerwa muri aka gace kagizwe n’imisozi miremire, yihariye ubuso bunini bugizwe n’inzuri, Minisitiri Rosemary Mbabazi n’abo bari kumwe, beretswe ibikorwa binyuranye bishingiye ku muco urebana n’ubworozi bw’inka; nko gukama, kunywesha amata inkongoro, gucunda, umukino wo kunyabanwa, gusimbuka urukiramende, kuvuga amazina y’inka n’ibindi.

Muri urwo ruzinduko Minisitiri Mbabazi yagiriye mu Karere ka Nyabihu, ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, yasuye ibikorwa bitandukanye bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, anagirana ibiganiro n’urubyiruko rusaga 300 ruhagarariye urundi muri ako Karere, aho yabibukije ko hari amahirwe menshi abakikije bakwiye kubakiraho, harimo ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo, ubukorikori, inganda n’indi mishinga itanga imirimo ku bantu benshi, ikomeje kugera mu Karere ka Nyabihu, kandi bakaba bayungukiramo ibintu byinshi.

Yagize ati “Turifuza ko mugira intego, kandi musobanukiwe neza icyerekezo muganamo, mugendeye kuri aya mahirwe yose ari hano iwanyu. Ibi byajyana no guharanira kugira ubuzima buzira umuze, gukoresha ubwenge, umutimanama n’amaboko; bikababera intwaro ibafasha kunoza ibyo mukora. Ibyo bizabazanira inyungu ubwanyu n’Igihugu kidasigaye”.

Rumbiya ifatwa nk'umwambaro ufatiye benshi runini kuva kera
Rumbiya ifatwa nk’umwambaro ufatiye benshi runini kuva kera

Yanasuye Ikigo cyitwa Ishema ry’Umuco Ltd, gikorera ibijyanye n’ubugeni n’ubukorikori mu Murenge wa Shyira, cyashinzwe na rwiyemezamirimo witwa Bayizere, wahaye akazi urubyiruko 9 akaba anigisha abandi 26 umwuga w’ubudozi.

Anagaragaza ko umuhate w’urubyiruko mu guteza imbere umuco n’amateka y’iwabo, biri mu bikenewe cyane, nk’intwaro yafasha urubyiruko mu kuyamenya byimbitse no kujya bayasangiza abandi.

Batambagiye urwuri
Batambagiye urwuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka