Menya icyakorwa ngo abasura Kibeho barusheho kwiyongera

Nubwo abasura Kibeho ku bw’amabonekerwa yahabereye bagenda biyongera ugereranyije no mu bihe byashize (mu gihe kitari icy’indwara ya Coronavirus), hari abavuga ko uko hasurwa bidashamaje ukurikije agaciro kaho.

I Kibeho ku itariki ya 15 Kanama no kuya 28 Ugushyingo abantu baba ari benshi cyane, ariko ku yindi minsi hakaza bake bake
I Kibeho ku itariki ya 15 Kanama no kuya 28 Ugushyingo abantu baba ari benshi cyane, ariko ku yindi minsi hakaza bake bake

Abo ni ababashije kugenderera ahandi amabonekerwa yabereye ku isi, urugero nk’i Lourdes mu Bufaransa ndetse n’i Fatima muri Portugal, kuko ho basanze buri munsi hanyura abakerarugendo babarirwa muri magana ane na magana atanu, mu gihe i Kibeho ho hagenda haza bake bakeya.

Jean Paul Kayihura uyobora za Radiyo Mariya zo muri Afurika, yatangiye gukorana n’abayobozi ba za Radiyo Mariya zo hirya no hino ku isi mu gutuma na Kibeho imenyekana, no kugira ngo isurwe kurushaho.

Atekereza ko uretse kwifashisha za Radiyo Mariya, hari hakwiye ikimenyetso cyibutsa abakerarugendo baje mu Rwanda ko na Kibeho ishobora gusurwa.

Icyo kimenyetso ngo cyaba ishusho nini cyane ya Bikira Mariya w’i Kibeho yashyirwa nk’i Kigali, ababishaka bakajya kuhasengera, cyangwa abandi kuyibona bikabatera umwete wo kujya i Kibeho.

Iki gitekerezo ngo yakigize abonye ishusho ya Yezu ireshya na metero nka 50 mu gihugu kimwe cyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Agira ati “Iyo shusho iri ku musozi muremure, ku buryo uyibona ukinjira muri icyo gihugu. Ku Kibuga cy’indege haba hari amabisi atwara abantu kuri uwo musozi. Ugiye gusengerayo agurayo n’ibikoresho by’ubukorikori biba bihari, cyangwa agakenera kurya. Ibyo byose byinjiriza amafaranga abatuye muri icyo gihugu.”

Akomeza agira ati “Natwe mu Rwanda dukeneye nk’ishusho ya Bikira Mariya wa Kibeho nini nk’iyongiyo.”

Steven Mutangana, umukirisitu ukunze kujya gusengera i Kibeho, wanakunze gukurikirana ibyaho, yunga mu rya Kayihura avuga ko nubwo hatabumbwa bene iyo shusho nini cyane, hashobora no gucapwa ishusho nini ku mpapuro, igashyirwa ku kibuga cy’indege, iherekejwe n’inyandiko ngufi ishishikariza abantu gusura Kibeho.

Yungamo ati “No mu ndege ubwaho hari hakwiye gushyirwa impapuro zisobanura ibya Kibeho. Ujya muri Ethiopian ugasangamo inyandiko zisobanura ahantu ndangamateka ho muri Ethiopia, ariko muri Rwandair ho usangamo izivuga ku ngagi no ku ikawa, washakamo izivuga Kibeho n’ahandi hantu ndangamateka ntuzibone”.

Mutangana anatekereza ko hari hanakwiye gushyirwaho ingoro y’amateka y’amabonekerwa i Kibeho, yajya ifasha abahagenda kurushaho gusobanukirwa ibyaho.

Ati “Iyo abantu bagiye i Kibeho bababwira iby’amabonekerwa yaho muri make. Ibisobanuro byimbitse bikurura amatsiko byo urebye biracyabitse, kandi ari byo byakurura abantu”.

Ibisobanuro Mutangana yifuza ni nk’amajwi y’ibyabereye i Kibeho yizera ko hari ahantu abitse. Ni n’ibisobanuro byimbitse ku buyo amabonekerwa yagiye agenda.

Ati “N’iyo muri iyo ngoro hasobanurwamo amateka ya batatu Vatikani yemeje ko babonekewe i Kibeho ari bo Alphonsine, Claire na Anatalie! Abandi bazwi ko babonekewe wenda bakarorera”.

Agendeye ku kuba amabonekerwa y’i Lourdes yo yarakozwemo filime ku buryo ababishaka bashobora kuyigura, yifuza ko na Kibeho yazagera kuri iyo ntera.

Ikindi Mutangana atekereza ko cyazamura ku buryo bugaragara umubare w’abagenderera Kibeho, ni ukumenyekanisha ubutumwa nyir’izina bwahatangiwe.

Ibi abivugira ko muri rusange ikizwi n’abantu ari uko i Kibeho Bikira Mariya yahabonekeye, ariko ibyo yahavugiye n’uko yabivuze bikaba bitazwi, nyamara ubundi ari byo byatera abantu amatsiko n’ishyaka ryo kwigirayo.

Ati “Niba Bikira Mariya yaravuze ati ‘musenge, mwihane, mwisubireho, mukundane’, bikwiye gusobanurirwa abantu bakanabwirwa uko yabivugaga. Bibwirwe Abanyarwanda, bibwirwe abatuye isi. Iyo si izaza i Kibeho kuko yabimenye. Wajya ubona imodoka zitonze zijyayo, abantu basaba indurugensiya (imbabazi).”

Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro ari na yo iherereyemo Kibeho, avuga ko kugeza ubu abasura Kibeho nubwo bataragera ku rugero rwifuzwa, Abanyarwanda bahaza bagenda biyongera kuko buri diyosezi yo mu Rwanda igira ukwezi kwayo ko kuhagenderera. Kandi ngo n’abanyamahanga bagenda biyongera.

Ku bijyanye no gusobanurirwa ibya Kibeho, abagiyeyo bateguje ngo bahabwa ibisobanuro n’amateka y’amabonekerwa yahabereye. Naho ku bijyanye no kuhashyira ingoro ndangamateka y’amabonekerwa, na byo ngo babifite muri gahunda.

Agira ati “Ubu hari gukorwa inyigo ya bazirika (kiliziya yagenewe kuzajya ikorerwamo ingendo nyobokamana) igiye kubakwa i Kibeho. Dutekereza ko mu nyubako yo munsi yayo (cave) tuzashyiramo ingoro ndangamateka. Ariko nihakorwa inyigo tugasanga ubukonje bw’i Kibeho bwakwangiza ibimuritse muri iyo ngoro tuzaba tuyihoreye, tuzayubake nyuma”.

Iyo ngoro ngo izaba irimo amateka y’amabonekerwa ya Kibeho, kimwe n’amateka ya Kiliziya mu Rwanda. Biteganyijwe ko inyigo y’iyi bazirika izarangirana n’uyu mwaka, hanyuma hagatangira gushakwa amafaranga yo kuyubaka.

Musenyeri Hakizimana ati “Duteganya ko gushyira kaburimbo mu muhanda ugana i Kibeho bizarangira natwe inyigo yacu yararangiye, tugahita dutangira imirimo yo kubaka”.

Naho ku bijyanye no gutuma ubutumwa bwatangiwe i Kibeho burushaho kumenyekana, Musenyeri Hakizimana avuga ko bagiye gushakisha uburyo bwarushaho kwitabwaho n’amatsinda asanzwe abutanga ari yo y’abalejiyo, indabo za Mariya na fondasiyo Notre Dame de Kibeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka