Menya amateka y’ahitwa mu Twicarabami twa Nyaruteja

Inyito z’ahantu hatandukanye mu Rwanda usanga zifitanye isano n’amateka yo hambere ndetse ugasanga ayo mateka yarabayeho ari ukuri ariko uko ibisekuru bisimburana abantu babifata batyo batazi aho izo nyito zikomoka.

Ibigabiro biri ahahoze urugo rwa Muhigirwa i Ngeri. Ifoto y'Inteko y'Umuco, yafashwe na Andre Ntagwabira
Ibigabiro biri ahahoze urugo rwa Muhigirwa i Ngeri. Ifoto y’Inteko y’Umuco, yafashwe na Andre Ntagwabira

Ni muri urwo rwego Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’inyito z’ahantu hatandukanye ku gira ngo ifashe abanyarwanda gusobanukirwa n’amateka yo ha mbere n’uburyo abungwabungwa.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na André Ntagwabira Umushakashatsi Ushinzwe Amateka ashingiye ku Bisigaratongo mu Nteko y’Umuco, yavuze ko Inteko y’umuco yakoze ubushakashatsi ahitwa mu Twicarabami twa Nyaruteja, basanga ari amateka y’ukuri yabayeho mu bihe byo hambere.

Ntagwabira asobanura ko Nyaruteja yari isanzwe ari iteme riri kuri Nyabarongo, rigahuza Kigali na Nduga. Icyo gihe Umwami Semugeshi yerekanaga ko azambukira i Nyaruteja akigarurira u Burundi nk’uko Abanyarwanda bambukiye kuri Nyaruteja yindi bakigarurira i Nduga.

I Nyaruteja ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza, Akagari ka Higiro, Umudugudu w’Akabakene, ahahoze ari mu Mvejuru. Izina rya Nyaruteja ni izina ryatanzwe n’Umwami Mutara I Semugeshi ku buryo bw’umutsindo ugamije kwigarurira u Burundi.

Ati “ Abami b’u Rwanda bakundaga kwita uduce tumwe na tumwe two ku nkiko amazina asanzwe mu Gihugu mu rwego rw’imitsindo”.

Aha muri Nyaruteja hari urugo rwa Rwabugiri i Ngeri, nyuma haje kuba n’urugo rw’umuhungu we witwaga Muhigirwa wategekaga umutwe w’ingabo z’Inyaruguru.

Ku Ngoma ya Mutara I Semugeshi ni ho habaye amasezerano agamije guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Igihe u Rwanda rwigaruriraga u Bungwe ku ngoma ya Ruganzu II Ndori, rwahise rugera ku marembo y’u Burundi bwatwarwaga na Mutaga II Nyamubi.

Ibihugu byombi byahaniraga urubibi aho i Nyaruteja ku ruhande rw’u Rwanda, cyangwa se i Ngozi ku ruhande rw’u Burundi.

Kuva ubwo hagati y’u Rwanda n’u Burundi, habaye intambara zidashira. Izi ntambara zashoboraga kuba bugacya zongeye, ahanini ugasanga zarabaga zigamije kwirata ubutwari, buri ruhande rudashaka kwemera ko abandi babarusha imbaraga.

Ibi bitero ariko akenshi byakurikirwaga no kunyaga; ari ukunyaga ubutaka cyangwa amatungo ku ruhande rwabaga rwatsinze. Izi ntambara z’urudaca zaje kurambirana, bigera aho umwami w’u Rwanda ndetse n’umwami w’u Burundi biyemeza guhurira aho i Nyaruteja, bagirana imimaro (amasezerano), biyemeza kutazongera guterana ukundi.

Mu bindi byatumye haba aya masezerano, ni uko umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi yifuzaga kumenya birambuye iby’inzira y’ishora yagaragaraga mu bwiru bw’Abarundi. Mu gutegura uko Semugeshi yazahura n’umwami w’u Burundi Mutaga II Nyamubi, intumwa z’impande zombi zabanje kugendererana.

Nyuma abami bombi bahurira i Nyaruteja, bagirana imimaro, kuva ubwo hitwa mu Twicarabami twa Nyaruteja.

Mutara I Semugeshi na Mutaga II Nyamubi baranywanye ndetse bemeranywa ko u Rwanda n’u Burundi bitazongera gushotorana. Iyi mimaro kandi yasobanuraga ko niba u Rwanda ruteye ikindi gihugu, u Burundi budashobora kuba bwatabara icyo gihugu cyatewe.

Ibi akaba ari na ko byagombaga kuba mu gihe u Burundi buteye ikindi gihugu. Ibi byari bihereye ku buryo Ruganzu II Ndori yari yaratabaye u Bugesera, bigatuma u Burundi butabasha kubwigarurira. Nyuma y’aya masezerano, u Burundi bwateye u Bugesera burabwigarurira.

Muri aya masezerano, u Rwanda na rwo rwungukiyemo inzira nshya y’Ubwiru ari yo nzira y’ishora Umwami Semugeshi yifuzaga kumenya cyane. Umwami w’u Burundi yoherereje uw’u Rwanda umwiru witwa Nyamwonda mwene Burenge kugira ngo yigishe abiru b’Abanyarwanda ibijyanye n’inzira y’ishora, ndetse anategure bwa mbere imihango igendana na yo.

Abiru b’Abanyarwanda bamaze gutora ibijyanye n’ubu bwiru, ndetse n’ubwiru bumaze gutunganywa neza ngo bujyane n’iby’u Rwanda nko gusimbuza amazina y’udusozi tw’i Burundi amazina yo mu Rwanda, ubwo nibwo imihango yatangiye.

Amasezerano yongeye kuvugururwa n’Umwami Kigeri IV Rwabugiri w’u Rwanda hamwe na Mwezi IV Gisabo w’u Burundi. Mu kuvugurura ayo maszerano ariko, abami bombi ntibahuye nk’uko byari byaragenze mu Twicarabami, ahubwo bohereje ababahagararira bagaragiwe n’abandi batware n’ingabo, bahurira ahitwa mu Ryagisegenya.

Igihe amasezerano yavugurwaga, Umwami Kigeri IV Rwabugiri yari mu rugo rwe rwari i Ngeri muri Nyaruguru. Aha hantu rero bahuriye niho hitwa mu Twicarabami twa Nyaruteja kuva icyo gihe kugeza na nubu niko hakitwa.

Aha mu Twicarabami twa Nyaruteja rero hari mu hantu nyaburanga hagomba kubungwabungwa kuko hafite ayo mateka yihariye yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka