Menya ahitwa “Mu Kunyu” hari iriba ry’amazi y’umunyu

Abaturage b’i Nyamagabe basanga iriba ryo “Mu Kunyu” rikwiye kugirwa nyaburanga, hagashyirwa n’inzu y’amateka ba mukerarugendo bakajya bahasura.

Aho iriba ryo Mu Kunyu harazitiwe ni na hafi cyane y'umugezi wa Rukarara ugaragara hirya yaho
Aho iriba ryo Mu Kunyu harazitiwe ni na hafi cyane y’umugezi wa Rukarara ugaragara hirya yaho

“Mu Kunyu” ni iriba rihiye bivuze ko rivubukamo amazi arimo umunyu. Riherereye mu murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe.

Riri ku rugabano rw’umurenge wa Uwinkingi n’uwa Buruhukiro, iruhande rw’umugezi wa Rukarara ugabanya iyi mirenge yombi. Ni ku muhanda uva Gasarenda werekeza Mushubi na Gisovu.

Ukigera mu gace iri riba riherereyemo uhabwirwa n’igihangano k’inyambo, kiri ku muhanda haruguru gato y’iryo riba, kuri ubu ryazengurukijwe urukuta rw’amabuye.

Ahari iriba bita Iriba rihiye Mu Kunyu uwashoragaho inka yatangaga igiceri cy'icumi hambere
Ahari iriba bita Iriba rihiye Mu Kunyu uwashoragaho inka yatangaga igiceri cy’icumi hambere

Nsabimana Sylvestre, umusaza utuye mu murenge wa Buruhukiro, avuga ko iby’iryo riba abizi kuva kera.

Agira ati “Navutse mu 1957. Hari inka za sogokuru witwaga Sebukima. Najyaga njyanayo n’abandi tukajya gushorayo ndi umwana.

Amazi yaho impamvu yakundwaga yaryoheraga inka, yari amazi meza, yagwaga neza inka, yari amazi inka zinywa zigashyuha zigashaka imfizi, yari amazi zinywa zikongera umukamo.”

Akomeza avuga ko yari amazi yashorwagaho inka ziturutse mu majyepfo hafi ya hose.

Kuko ngo bahahuriraga n’abashoye baturutse hafi za Butare, Mushubi, Tare, Buruhukiro, Nyamagabe yose na Nyaruguru muri za Nshyiri. Abashakaga ko inka zabo zirinda vuba barazihashoraga.

Ikirango cy'nka y'inyambo nacyo gifite icyo gisobanuye mu mateka yo Mu Kunyu
Ikirango cy’nka y’inyambo nacyo gifite icyo gisobanuye mu mateka yo Mu Kunyu

Kubera gukundwa kw’ayo mazi n’uburyo yagiriraga inka akamaro, muri icyo gihe bari barahashyize usoresha abaje gushora.

Buri wese uje haba ku manywa cyangwa nijoro agatanga igiceri cy’icumi cy’amafaranga yo hambere.

Bukima Sylvestre we avuga ko aya mazi y’umunyu yari akataraboneka bigahuruza buri wese aje kuyashora.

Agira ati “Hari n’abajyanaga ibyo kuvomeramo bakuhirira mu rugo. Hari n’inka zacikaga ba nyirazo zikaza gushoka kuri iryo riba, wayibura ukaba uziko ariho uyisanga.”

Bukima Sylvestre ari mu bashoye inka Mu Kunyu atumwe na Sekuru
Bukima Sylvestre ari mu bashoye inka Mu Kunyu atumwe na Sekuru

Aba basaza bakaba basanga ibyakozwe bijyanye no kubungabunga iryo riba bidahagije.

Bifuza ko hashyirwa inzu y’amateka, hakanagirwa ahantu nyaburanga hazajya hasurwa,amahasura bakishura.

Kabayiza Lambert, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko aha hantu bahashyize ibirango birimo igihangano k’inka y’inyambo kandi ngo n’iriba ryazengurukijwe urukuta rw’amabuye.

Bahateye kandi ubwatsi bwa Kikuyu, bakaba bateganya no kuhashyira inka zirimo inyambo.

Mu Kunyu hazongera hororerwe inka kuburyo hanashyizwe n'inzu zizororerwamo
Mu Kunyu hazongera hororerwe inka kuburyo hanashyizwe n’inzu zizororerwamo

Akomeza avuga ko bazasaba abashinzwe iby’Inzu ndangamurage y’u Rwanda kuhashyira inzu y’amateka, uhasuye akazajya asobanurirwa amateka yaho, akerekwa iryo riba ndetse n’inyambo.

Gusa ariko uyu muyobozi ntavuga igihe nyacyo ibyo bikorwa bizatangirira.

Kugeza ubu abaturiye “Mu Kunyu” bakaba bavuga ko hatagishorwa inka kubera gahunda yo kororera mu biraro no kubungabunga ibidukikije.

Mu Kunyu ahuhirirwaga inka bazidahira
Mu Kunyu ahuhirirwaga inka bazidahira
Hahyizwe ibyapa n'ibirango bitandukanye byerekana amateka yo Mu Kunyu
Hahyizwe ibyapa n’ibirango bitandukanye byerekana amateka yo Mu Kunyu
Mu Kunyu hubatswe inzu izakorerwamo n'abazajya basobanura amateka yaho hashyirwa n'ikibumano cy'inyambo yerekana amateka yaho
Mu Kunyu hubatswe inzu izakorerwamo n’abazajya basobanura amateka yaho hashyirwa n’ikibumano cy’inyambo yerekana amateka yaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yooo mana yange munyibukije sogokururu wange yajyaga ajyanayo inka zikagishirayo.ikibazo ndahumva. simpazi.

fifi yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka