Louis Van Gaal, NE-YO na Tony Adams ni bamwe mu bategerejwe mu Kwita Izina (Video)

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB), Belise Kariza atangaza ko ibyamamare mu mupira w’amaguru hamwe n’abahanzi, barimo kwitegura kuza mu Rwanda ku itariki 06/9/2019.

Belise Kariza atangaza ko ibyamamare mu mupira w'amaguru hamwe n'abahanzi, bazaza Kwita Izina
Belise Kariza atangaza ko ibyamamare mu mupira w’amaguru hamwe n’abahanzi, bazaza Kwita Izina

Uwahoze akinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Tony Adams hamwe na Louis Van Gaal wanyuze mu ikipe ya Barcelona muri Espagne, bari mu bamaze kwemeza ko bazaza mu Rwanda mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’Ingagi.

Mu bahanzi, Umunyamerika Ne-Yo hamwe n’Umunyarwanda Meddy (uba muri Amerika), na bo ngo bamaze kwemeza ko bazaza nk’uko RDB ibitangaza.

Ku itariki ya 06 Nzeri 2019 mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze, nk’uko bisanzwe, hazabaho kwita izina abana b’ingagi 25.

Ikigo RDB kivuga ko kirimo gufatanya n’Urugaga rw’abikorera PSF mu kwakira abashyitsi muri iki gikorwa kizabanzirizwa na bimwe mu bikorwa ndetse n’ibindi bizagiheruka.

Louis Van Gaal watoje amakipe nka FC Barcelone na MAN UTD ni umwe mu bategerejwe mu Rwanda
Louis Van Gaal watoje amakipe nka FC Barcelone na MAN UTD ni umwe mu bategerejwe mu Rwanda

Ibi birimo igitaramo ‘concert’ izayoborwa n’abahanzi Ne-yo na Meddy ku itariki ya 07 Nzeri 2019.

Belise Kariza agira ati "Nibaza ko ari ubwa mbere dukoze igitaramo kirimo umuhanzi mpuzamahanga, kikazabera muri Convention Center".

Akomeza avuga ko mu bandi bazagaragara mu Kwita Izina harimo icyamamare ku isi, Sherrie Silver wigisha abantu kubyina, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo Vertuozo cya mbere ku isi mu gutegura imyidagaduro (Leisure).

Belise Kariza akomeza avuga ko bishimiye kuba u Rwanda rumaze kumenyekana kubera amasezerano yo kurwamamaza yiswe "Visit Rwanda" bagiranye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Umuhanzi NE-YO na we ategerejwe i Kigali
Umuhanzi NE-YO na we ategerejwe i Kigali

Ati "Abantu bamenye u Rwanda kubera ubufatanye twagiranye na Arsenal ubu bageze kuri miliyoni 4.3, bakaba barikubye inshuro enye umubare wa ba mukerarugendo badusuye muri 2018".

"Bivuze ko ubushake bwo kuza mu Rwanda na bwo burimo kwiyongera kuko ntiwajya gusura igihugu utazi".

Nyuma yo kwita izina kandi, ku matariki ya 08-09 Nzeri 2019 hateganyijwe inama mpuzamahanga ku kubungabunga ibidukikije hamwe n’imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda(Exhibition).

Mu biteganyijwe mbere yo Kwita izina harimo umukino wa Tennis i Musanze hamwe n’umuganda ku matariki ya 31 Kanama n’iya mbere Nzeri.

Ikirangirire mu kubyina ukomoka mu Rwanda Sherry Silver na we azaba ahari
Ikirangirire mu kubyina ukomoka mu Rwanda Sherry Silver na we azaba ahari

Hazabaho umukino wo gusiganwa n’amaguru ibirometero bitatu i Musanze ku itariki ya 05 Nzeri, gusiganwa ku magare byitiriwe inkura bikazabera i Burasirazuba ku itariki 24 z’uku kwezi.

RDB ikavuga ko iyi mikino iba igamije ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije.

Tony Adams wabaye capitaine wa Arsenal ubwo yahaga ibyishimo abakunzi b'iyi kipe
Tony Adams wabaye capitaine wa Arsenal ubwo yahaga ibyishimo abakunzi b’iyi kipe
Ngabo Medard uzwi nka Meddy nawe azaza kwita izina
Ngabo Medard uzwi nka Meddy nawe azaza kwita izina

Reba munsi ikiganiro gisobanura ibijyanye no #KwitaIzina19

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka