Ku munsi wa mbere wa “caravan tour” benshi bakunze ibiyaga bya Burera na Ruhondo

Ubwo hatangiraga urugendo rugamije kugaragaza ubwiza nyaburanga bw’igihugu buboneka mu bice bitandukanye byo mu Majyaruguru, urugendo ruri gukorwa rubanziriza igikorwa cyo kwita izina, ngo rwashimishije abarwitabiriye, bageze ku biyaga bya Burera na Ruhondo biba akarusho.

Kuwa kane tariki 20/06/2013, uru rugendo rwahereye ku musozi wa Bwimo bitegeye Kigali, basobanurirwa amateka y’umusozi wa Kigali watanze izina ku murwa mukuru w’u Rwanda, basobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahatuye Richard Kant (umukoroni wa mbere wayoboye u Rwanda).

Bitegeye umugezi wa Nyabarongo, abitabiriye caravan tour basobanuriwe uburyo uwo mugezi uvuze byinshi mu buzima bw’Abanyarwanda, ndetse no mu bumenyi bw’isi muri rusange, maze bakomereza mu karere ka Rulindo.

Muri Rulindo, hasuwe Enterprise Urwibutso, yatangiye mu mwaka w’1995 yishakisha none ikaba yaramaze gushinga imizi ku ruhando mpuzamahanga, ndetse ikaba ifite uruhare runini mu buzima bw’abayituriye.

Abari muri "caravan tour" basanga ibyo babona biri kubanezeza.
Abari muri "caravan tour" basanga ibyo babona biri kubanezeza.

Abitabiriye caravan tour, batemberejwe ku nkengero z’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, maze banezezwa cyane n’ubwiza bwabyo, ndetse n’uko byegeranye.

Peter waturutse mu gihugu cya Kenya ati: “Aho twanyuze hose nabikunze cyane, ntangazwa n’uko nasanze u Rwanda rufite ibyo ntakekaga. Nakunze uburyo Burera na Ruhondo bifatanye bigatandukanywa n’agasozi gato”.

Urugendo Caravan tour rurakomeza kuri uyu wa gatanu, ubwa hasurwa ubuvumo bwa Musanze bumaze imyaka irenga miliyoni ebyiri buriho, hasurwe kandi Buhande, ahantu hakorerwaga imihango yo kwimika abami b’u Rwanda n’ibindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka