Karegeya watangije ‘Ibere rya Bigogwe’ yishimiye ubutaka yahawe na Leta

Ngabo Karegeya washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ yatangaje ko yishimiye ubutaka yahawe buzamufasha guteza imbere ubukerarugendo bwa Bigogwe n’ibihakorerwa.

Ngabo Karegeya wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka 'Ibere rya Bigogwe'
Ngabo Karegeya wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ’Ibere rya Bigogwe’

Ni ubutaka bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mutarama 2023, yemeza ko ubutaka bwa Leta bwahabwa Ikigo cy’Ubukerarugendo cyizwi nka “Ibere rya Bigogwe.”

Mu Kiganiro Karegeya Ngabo Alexis yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko ataramenya ubutaka yahawe ariko yizeye ko buzamufasha guteza imbere ubukerarugendo bwa Bigogwe n’ibihakorerwa.

Agira ati “Byanshimishije kuba Inama y’Abaminisitiri yatugeneye ubutaka tugiye kwaguriraho ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka. Ubu butaka twari twabusabye Leta kugira ngo twagure ibikorwa byacu, tureke gukorera mu butaka bw’abandi, ndetse dushobore kwagura ibikorwa.”

Karegeya avuga ko yari yasabye ubutaka Minisiteri ifite mu nshingano ibirebana n’ubutaka kugira ngo ashobore kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo bw’ubworozi bw’inka.

Ati “Icyo nzabukoresha ni ubukerarugendo bw’inka, aho twajya twakirira abantu badusura, tukahororera inka, aho guhora dukorera mu nzuri z’abandi.”

Ubworozi bukorerwa mu nzuri za Gishwati, aho inka ebyiri zishyirwa muri Hegitare, ndetse bamwe mu bahakorera ubworozi bitewe n’ubushobozi, ugasanga bafite inzuri zingana na hegitare eshatu kugera kuri hegitare eshanu. Karegeya avuga ko yizeye ko ubutaka azahabwa buzashobora kwakira inka nyinshi kuko bizamufasha kwakira ba mukerarugendo benshi.

Muri aka gace hakenewe ibikorwa byorohereza ba mukerarugendo nk'amacumbi n'ibindi bigaragaza ubukerarugendo bushingiye ku nka
Muri aka gace hakenewe ibikorwa byorohereza ba mukerarugendo nk’amacumbi n’ibindi bigaragaza ubukerarugendo bushingiye ku nka

Ibi, abishingira ku kuba kuva yatangira uyu munshinga, iyo yakiriye abantu benshi yakira abantu 10 mu cyumweru kandi uko umushinga we ukomeza kumenyekana ni ko abantu barushaho kwiyongera.

Ati “Mu minsi mikuru nibwo twakiriye abantu benshi bari mu matsinda kubera abantu bari mu biruhuko, naho zimwe mu mbogamizi ni uko ubukerarugendo dukora budasanzweho, ni bushyashya mu matwi ya benshi. Ibi bijyana n’ubushobozi kuko twatangiye ari ukwishakisha, tudafite abantu bazi ibirebana n’umuco w’inka bashobora kuganiriza abadusura n’ubwo turi kugenda tubiha umurongo.”

Karegeya avuga ko abasura ubukerarugendo bwa Bigogwe ubu batagorwa n’umuhanda kuko urimo gukorwa ariko agaragaza ko hari byinshi bikenewe gukorwa nko kubona aho abashyitsi bakirirwa, aho barara, n’ibikoresho byo kubakira.

Karegeya avuga ko kuva muri 2017 yatangiye kugira igitekerezo cy’ubukerarugendo bw’inka ariko ntiyabona uko agishyira mu bikorwa, ibi akaba yarabitewe n’uko yabonaga iwabo ari heza ariko bidahabwa agaciro, ibi byiyongeraho kuba abantu bagenda bibagirwa ikibonezamvugo cy’inka aho abana bamwe bavuga ngo “inka iramoka”.

Akomeza avuga ko igitekerezo cye kigamije guhindura amateka ya Bigogwe azwiho kuba harageragerejwe Jenoside. Ati “Nifuza ko abantu bamenya n’ibindi byiza byaho, nk’ubworozi bw’inka n’ikirere cyiza kandi biri mu cyerekezo cy’igihugu cyacu mu kumenyekanisha ibyiza by’Igihugu cyacu.”

Karegeya avuga ko ibikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo bw’inka yabitangiye mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari kimeze nabi, ariko ubu ngo bimaze kugera ku kigero cyiza ndetse yatangiye kubona abafatanyabikorwa.

Abasura inzuri za Gishwati banyurwa n'ubwiza bwaho
Abasura inzuri za Gishwati banyurwa n’ubwiza bwaho
Ibuye ryitiriwe ibere rya Bigogwe riherereye mu Karere ka Rubavu ahazwi nko mu Bigogwe
Ibuye ryitiriwe ibere rya Bigogwe riherereye mu Karere ka Rubavu ahazwi nko mu Bigogwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo ibere ryabigogwe aliwe waritangije ryahozeho icyo yakoze nubukerarugendo muli ako gace

lg yanditse ku itariki ya: 1-02-2023  →  Musubize

@Sebuharara (Umwanditsi),nawe uryise ibuye kandi ari ’urutare’

YAKOBO yanditse ku itariki ya: 1-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka