Kaminuza ya UTB yitezweho kuzamura ubukerarugendo mu Majyepfo

Abayobozi mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo baratangaza ko Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubukerarugendo n’amahoteli (UTB) izagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo mu bice bisanzwe bibumbatiye amateka y’u Rwanda.

Abari mu nama y'Ubuyobozi bwa UTB barimo Prof Rwamasirabo na Fatuma Ndangiza baratanga icyizere cy'ireme ry'uburezi ryitezwe muri iyi Kaminuza
Abari mu nama y’Ubuyobozi bwa UTB barimo Prof Rwamasirabo na Fatuma Ndangiza baratanga icyizere cy’ireme ry’uburezi ryitezwe muri iyi Kaminuza

Bimwe muri ibyo bice bigaragara muri buri Karere k’Intara y’Amajyepfo, harimo nk’ibitare bya Mushyiga mu Karere ka Kamonyi, ku Rucunshu mu Karere ka Muhanga, Urutare rwa Kamegeri muri Ruhango, Urukari n’Ingoro Ndangamateka i Nyanza, n’ibindi bice bikorerwamo ubukerarugendo ariko ku rwego rukiri hasi.

Kaminuza ya UTB yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli imaze gufungura ishami ryayo mu Karere ka Ruhango, ikaba ije isanga Kaminuza ya Gitwe yigisha iby’ubuvuzi, na Kaminuza y’Indangaburezi bivugwa ko mu minsi mike yongera gufungura imiryango.

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyepfo bahamya ko iyo kaminuza izafasha mu gutanga ubumenyi bwari bukenewe mu rubyiruko rw’Intara y’Amajyepfo, by’umwihariko mu bashaka kwiga iby’ubukerarugendo bishamikiye ku bice nyaburanga na ndangamateka biherereye hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo.

Habarurema avuga ko UTB izazana amahirwe ku kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku muco
Habarurema avuga ko UTB izazana amahirwe ku kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku muco

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, atanga urugero rwo kuba Kaminuza ya UTB yubatse neza ku cyicaro cy’amateka ya Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda ahitwa i Mutakara ari na ho hatangirijwe ubutabera mu Rwanda rwo hambere.

Agira ati, “Abakozi ba Minsiteri y’Ubutabera bose bitwa iz’i Mutakara kuko ni ho dukomora amateka y’ubutabera mu Rwanda, ubwo Umwami yagishaga inama mbere yo gutanga ibihano, uwagomeye Umwami agahanwa hakurikijwe uko hasuzumwe icyaha yakoze. Kaminuza rero izadufasha gucengera ubwo bumenyi bujye busobanurirwa abadusura”.

Umuyobozi w’ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Nyanza, Theophile Kayigambire, avuga ko kuba ishuri ryigisha iby’ubukerarugendo rije hafi y’Akarere ka Nyanza bizatuma urubyiruko rwifuzaga kwiga rworoherwa mu ngendo, kandi nirumara kubona ubumenyi rufashe mu iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco muri ako Karere

Agira ati, “Akarere ka Nyanza kegereye iyi Kaminuza bizadufasha kuzana urubyiruko rwacu kuminuza iby’ubukerarugendo bushingiye ku muco dusanganywe, kuko dufite ingoro ndangamurage ebyiri, dufite Urukari, n’ibindi batabashaga kwiga hafi yabo.”

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba UTB igiye mu Ruhango ari amahirwe badakwiye kwitesha
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba UTB igiye mu Ruhango ari amahirwe badakwiye kwitesha

Senateri Evode Uwizeyimana uvuka mu Karere ka Ruhango, mu izina ry’abayobozi bavuka muri ako Karere, avuga ko kwakira icyicaro cya Kaminuza ari ugutegura urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango kubona amahirwe y’umurimo.

Agira ati, “Aya ni amahirwe mubonye kuko Kaminuza iri hafi ku muhanda, hari ahandi usanga kujya kwiga bisaba guterera umusozi ukamanuka undi, babyeyi nimuzane abana banyu bahahe ubumenyi kuko turagana mu Isi idusaba kugira ubumenyi butandukanye”.

Ku kijyanye no kuba Kaminuza ya UTB yagirirwa icyizere cy’uko itazatenguha abazayigana mu Ntara y’Amajyepfo, Habarurema avuga ko iyobowe n’abamenyerewe mu nzego z’ubuyobozi bwa za Kaminuza ndetse n’abagize inzego z’ubuyobozi mu Rwanda ku buryo ntawakayishidikanyijeho.

Mukarubega washinze UTB avuga ko izajya inakira abanyeshuri bo mu miryango itishoboye bagafashwa kwiga
Mukarubega washinze UTB avuga ko izajya inakira abanyeshuri bo mu miryango itishoboye bagafashwa kwiga

Uwashinze Kaminuza ya UTB, Mukarubega Zulfat, avuga ko usibye kwakira abanyeshuri biyishyurira, Kaminuza izagira uruhare mu kwakira abanyeshuri bo mu miryango itishoboye, bakiga bishyurirwa, naho abaharangiza bakazajya bakurikiranwa ngo bafashwe kubona imirimo hagamijwe kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Abavuka n'abakorera muri Ruhango biyemeje gufasha iyo kaminuza
Abavuka n’abakorera muri Ruhango biyemeje gufasha iyo kaminuza
Kaminuza ya UTB ishami rya Ruhango yafunguwe ku mugaragaro na Meya Habarurema, hamwe n'abandi barimo Mukarubega wayishinze, na Prof Rwamasirabo uri mu nama y'ubuyobozi
Kaminuza ya UTB ishami rya Ruhango yafunguwe ku mugaragaro na Meya Habarurema, hamwe n’abandi barimo Mukarubega wayishinze, na Prof Rwamasirabo uri mu nama y’ubuyobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka