Inkengero z’ikiyaga cya Sake zigiye kugirwa ahantu nyaburanga

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buratangaza ko imirimo yo gukora igishushanyo mbonera kigaragaza uko ku nkengero z’ikiyaga cya Sake hagirwa umujyi nyaburanga igeze kure.

Kugeza ubu, uretse kuba amazi yakurura abantu kuza ku hareba nta bindi bintu byakurura ba mukerarugendo biri ku kiyaga cya Sake yaba amahoteri cyangwa andi mazu yacumbikamo abaje kuhatemberera.

Ubwo yakiraga intumwa zaturutse muri Rwanda Housing Authority zari zaje kuganira ku gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi nyaburanga ugiye gushyirwa ku nkengero z’iki kiyaga, tariki 07/02/2012, umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, yavuze ko nta muntu wemerewe kubaka ku nkengero z’ iki kiyaga mu gihe iki gishushanyombonera kitarashyirwa ahagaragara.

Abakozi b’iki kigo bakomeje urugendo bagana mu mirenge ihana imbibe n’ikiyaga cya Sake kugira ngo baganire ku buryo iki gishushanyo cyarushaho gukorwa neza. Iki kiyaga cya Sake gihana imbibi n’imirenge ya Sake, Jarama na Rukumberi.

Uretse kuba cyakitabazwa mu kubaka umujyi nyaburanga muri Ngoma, ikiyaga cya Sake kizwi ho kugira amafi menshi. Giherutse guterwaho ibiti mu rwego rwo kukibungabunga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka