Inama ya ATLAS AFRICA yasojwe hemejwe gukora ubukerarugendo buhindura imibereho y’Abanyarwanda

Inama ya “Atlas Africa” yari iteraniye i Kigali yiga ku kamaro k’ubukerarugendo mu kongera ubukungu, yasoje abayitabiriye ku ruhande rw’u Rwanda biyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubukerarugendo biteza imbere Abanyarwanda.

Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe n’Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC). Hemejwe ko ubukerarugendo bufatiye runini igihugu, nk’uko beyemejwe na Callixte Kabera, uyobora iri shuri.

Yagize ati: “Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko twasanze y’uko ubukerarugendo ari moteri y’iterambere ry’igihugu.

Umwanzuro wundi twagezeho ni uko ubuyobozi bugomba kugira uruhare mu gushora amafaranga mu bukerarugendo no kugira uruhare mu gufasha abaturage gutuma biyumva ko bari mu bukerarugendo.”

Kabera yatangaje ko hakwiye kandi kubaho ubukangurambaga ku Banyarwanda gukangukira kwinjira muri icyo gice, kuko kigikeneye abagikoramo haba abatanga serivisi cyangwa bagishoramo imari.

Bamwe mu bari bitabiriye inama ya ATLAS AFRICA yaberaga mu ishuri rya KIST.
Bamwe mu bari bitabiriye inama ya ATLAS AFRICA yaberaga mu ishuri rya KIST.

Ku kibazo cyo kugira ubumenyi bucye, umuyobozi wa RTUC yatangaje ko ibyo bigiye ku bindi bihugu byabafashije kumenya ko amahugurwa ahoraho ku bakora mu bukerarugendo akenewe.

Yemeje ko nyuma y’inama ku rwego rw’igihugu hagiye kuba ibiganiro ku bijyanye n’uko byashyirwa mu bikorwa. Hakazarebwa ibikenewe kwihutishwa, bikazajyna n’ubushakashatsi ku bukenrarugendo mu Rwanda kugira ngo hamenyekane ibibazo bibwugarije.

Albert Nsengiyuma, Minisitiri wa Leta ushinzwe guteza imere ubumenyi ngiro, yatangaje ko u Rwanda ruha agaciro ubukenrarugendo, kubera akamaro bumariye ubukungu. Agasanga iyi nama yasigiye u Rwanda ubunararibonye kubera ibyavugiwemo.

Ati: “ubukerarugendo ni bimwe mu bifasha ubukungu bw’iki gihugu ariko na none turacyafite ibibazo bitandukanye dushoboye kubicyemura byadufasha kugira ngo dukuremo umusaruro munini.

Muri ibyo bibazo haracyakenewe ubushakashatsi, haracyari ahantu hagikenewe gutegurwa kugira ngo hagendwe naho habyare umusaruro. Hari ukubona na none Abanyarwanda bahugurwa tukabaha ubumenyi buhagije nacyo ni kindi cyaganiriweho.”

Iyi nama yatangiye tariki 03/05/2013 igasozwa tariki 05/06/2013, yari ihuriwemo n’inzego zitandukanye zikora mu bujyane n’ubukerarugendo. Izakurikiraho izaba mu 2015 mu gihugu cya Tanzania.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka