Inama ku bukerarundo izabera i Kigali izamenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda ku rwego rw’isi

Impuguke mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukerarugendo zirateganya guhurira mu Rwanda, ku butumire bw’Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo (RTUC), aho zizaba ziganira ku buryo u Rwanda n’umugabane w’Afurika muri rusange, bagira ubumenyi bubafasha gukurura ba mukerarugendo benshi bo hirya no hino ku isi.

Iyi nama iteganijwe kubera i Kigali kuva tariki 03-05/06/2013, izahuza impuguke ziturutse mu bihugu 30 byo ku isi, aho u Rwanda ruzayungukiramo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kw’ibyiza nyaburanga rufite.

Ngo hazabaho kunguka amasomo mashya yafasha u Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika muri rusange, guteza imbere ubukerarugendo, nk’uko Callixte Kabera, uyobora RTUC yatangaje.

Kabera wasobanuye uruhare rwo kwinjira kwa RTUC mu ishyirahamwe ry’amashuri yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo ku isi (ATLAS), yagize ati: “Igikomeye ni uko u Rwanda ruzashyirwa ku ikarita y’isi n’aba bashakashatsi mu bijyanye n’ubukerarugendo”.

Umuyobozi wa RTUC, Kabera Callixte.
Umuyobozi wa RTUC, Kabera Callixte.

“U Rwanda ruzajya rubona ba mukerarugendo bazanye amafaranga menshi kandi bamara igihe, impuguke mu by’ubukerarugendo zinafite amahoteli zizaza iwacu natwe tuzajya iwabo, bazaduha abigisha kandi ibyo dufite cyangwa se ubushakashatsi dukora bizamenyekana”; nk’uko umuyobozi wa RTUC yongeraho.

Iyo nama izahuza impuguke zirenga 150 ziturutse ku migabane yose igize isi, izerekanirwamo ubuhanga butandukanye bwo guteza imbere ubukerarugendo n’amahoteli, ndetse na RTUC ibonereho kugaragaza ubushakashatsi yakoze bwerekana ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Uretse umuco ushamaje Abanyarwanda bafite, amashyamba cyimeza arimo inyamaswa zo mu gasozi, ibiyaga n’ibirunga, u Rwanda kimwe n’ibihugu bituranyi bya Uganda na Kongo Kinshasa bifite ingagi zo mu misozi miremire, zisigaye gusa ku isi muri Pariki y’ibirunga, ihuza ibyo bihugu uko ari bitatu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka