Imikorere y’amahoteli mu Rwanda ntiri ku rwego mpuzamahanga

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kiratangaza ko imyakirire y’abifuza serivisi zitandukanye mu Rwanda bitari ku rwego mpuzamahanga rwo kwakira abakiriya, ndetse bikaba bitanageze ku mahame agenderwaho muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu itangazo yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize, RDB ivuga ko amahoteli abiri gusa (Serena Hotels na Gorillas Group) mu mahoteli 167 mu Rwanda ariyo yujuje ibisabwa muri aka karere.

Eric Musanganya, ukuriye amashyirahamwe y’amahoteli mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru the East African ko uru rwego rukwiye kwisubiraho. Yavuze ko amahugurwa ku kwakira abantu no guteka nayo yongerewe. Ayo mahugurwa agamije kongera ubushobozi mu guteka, gutanga serivisi, kurinda ingo no kwakira abantu.

Umwe mu bahawe ayo mahugurwa, Odette Kabarayinga, yatangaje ko kuba mu mujyi wa Kigali hagenda hagaragara amahoteli ari ku rwego mpuzamahanga bisaba guhindura imikorere haba ku ruhande rw’abakozi no ku ruhande rw’abanyiramahoteli.

Ati: “Dukwiye kubaha aya mahugurwa tubishyizeho umwete kugira ngo adufashe kongera ubumenyi bw’uburyo duha serivisi abakiriya bacu baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka