Hatangijwe ubukerugendo bwo kugenda n’amaguru kuva i Rubavu kugera i Rusizi

Mu Ntara y’Uburengerazuba hatangijwe Destination Kivu Belt ikigo gifite inshingano yo guteza imbere ubukerarugendo ku mukandara w ikiyaga cya Kivu kuva mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Ni ikigo cyashyizweho ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera hamwe n’umushinga w’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda (Chamber Tourism) ku nkunga ya GIZ kugira ngo gihuze abikorera n inzego za Leta.

Destination Kivu Belt ifite intego yo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa mu bukerarugendo, kongera umubare w ibyiza nyaburanga bisurwa na ba mukerarugendo, kwamamaza ibyiza biri ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu, aho hazibandwa ku bukerarugendo bwo kugenda n’amaguru, ubukerarugendo bwo gutwara igare, kureba inyoni ziboneka kuri uyu mukandara, kugenda mu bwato mu kiyaga cya Kivu hamwe no gusura ubuzima bw’abaturage babamo nko kureba abahinzi ba kawa, abarobyi mu mazi, uburyo inka zoga mu kiyaga, n’umuco wagiye uranga Abanyarwanda.

Ni ibikorwa bishobora kongerera ba mukerarugendo iminsi bamara mu Rwanda, bikabafasha guhuza pariki y’ibirunga, Pariki ya Gishwati na pariki ya nyungwe.

Ubukerarugendo bwo kugenda n’amaguru kuva i Rubavu kugera Rusizi unyuze ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu busaba iminsi 10, naho ku wakoresheje igare bimusaba iminsi itanu. Ni ubukerarugendo byagaragaye ko bwari bukenewe mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo kumenya u Rwanda.

Ntaganira Josué Michel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere akaba umwe mu bakoze urugendo rwo kuva mu Karere ka Rubavu kugera mu Karere ka Karongi n’amaguru avuga ko yasanze ari ubukerarugendo bukwiye gutezwa imbere.

Yagize ati “Ibi bifasha umuntu kureba uburyo u Rwanda ari rwiza, bimufasha kuruhuka mu mutwe ariko ni siporo nziza. Nk’umuyobozi twabikoze kugira ngo dushishikarizwe kubumenya no kureba ahari imbogamizi ngo tuzikureho nko gutunganya inzira zinyurwamo na ba mukerarugendo, ariko ndashishikariza Abanyarwanda n’abayobozi kubwitabira kuko budahenda kandi bufasha umuntu kumenya igihugu cye.”

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Alphonse Munyantwali, yitabiriye ubu bukerarugendo ndetse akora ibirometero 10 mu gihe cy’isaha n’iminota 21 kuva mu Karere ka Rutsiro kugera mu Karere ka Karongi. Munyantwali avuga ko uretse kuba ibikorwa byo kugenda n’amaguru bikunzwe n’abanyamahanga, ngo n’Abanyarwanda bagomba kubikora kugira ngo bamenye uko bakira ababagana.

Cesar Niyonkuru umwe mu baherekeza abakora ubukerarugendo bw’amaguru kuva mu Karere ka Rubavu kugera mu Karere ka Rusizi, avuga ko uretse igihe, ababukora nta kindi kibagora, agahumuriza abantu badafite Amafaranga ahagije ko budahenze kuko uretse kwishyura ukuyobora “Guide” n’ibyo ushaka guhaha, ubundi nta kindi wishyura. Niyonkuru avuga ko biba byiza iyo abantu bagenda mu itsinda kuko bibafasha kumenya byinshi no kuruhuka mu mutwe.

Ubuyobozi bwa Destination Kivu Belt buvuga ko bufite inshingano zo kongera umubare w’abakora ubu bukerarugendo bw’amaguru no kugenda n’igare ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ariko ngo bazongera n’ibigomba gusurwa hamwe no kwigisha abagomba kujya bakira ba mukerarugendo bazajya banyura muri iyi nzira, aho bizafasha abatuye muri iyi nzira kongera imirimo.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubukerarugendo bwamaguru nibwiza cne kuko butuma bitumabamenya byinshi cne byegeranye n’ikiyaga

FURAHA MAMIQUE yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka