Gutunganya aho ‘Nyagakecuru’ yari atuye bizatwara arenga miliyari 2.5Frw
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko gutunganya mu bisi bya Huye, aho Nyagakecuru uzwi mu mateka y’u Rwanda yari atuye, bizatwara arenga miliyari 2.5Frw.

Hateganywa ko mu myaka itatu iri mbere hazubakwa amacumbi ya ba mukerarugendo, hakanubakwa ibice bigaragaza umuco w’Abanyarwanda.
Bizubakwa mu buryo burambye,hanakorwe n’umuhanda uhagera, ku buryo umuntu uhageze ahita amenya amateka nyayo y’ibyahabereye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste, avuga ko kugeza ubu,ubuyobozi bw’akarere n’abatanyabikorwa bwamaze kwemeza ishingiro ryo kugira kwa Nyagakecuru ahantu nyaburanga.
Yagize ati “Ntabwo turakora inyigo nyayo dusa n’abatinzeho gato ariko muri 2021 uyu mushinga uzaba urangiye, kuko nibura twamaze kuwemeranyaho.”
Avuga ko umuhanda ugerayo uzatwara agera muri miliyoni 500Frw naho inyubako zikazatwara agera kuri miriyari 2Frw.

Nshimiyimana avuga ko kugeza ubu abantu bose bemerewe kuba basura ibisi bya Huye, bakibutswa amateka n’ubwiza bw’aho Nyagakecuru yari atuye.
Ati “Buri Munyarwanda wese ukunda amateka y’igihugu cye yemerewe kujya kuhasura nta kibazo. Nubwo hari ikigo cya gisirikare ni abahacungiye umutekano nta kibazo ku muturage wese wifuza kumenya ayo mateka.”
Bisaba iminota nibura 30 kuzamuka umusozi ujya kwa Nyagakecuru n’imodoka, bigasaba nk’isaha n’igice kuwuzamuka n’amaguru.Aho Nyagakecuru yari atuye uhasanga amatovu menshi
Kwa Nyagakecuru ni ku gasongero k’umusozi mu ishyamba rinini mu Bisi bya Huye,hahora akayaga gahehereye, hakaba hashinze za anteni z’iminara y’amaradiyo, televiziyo n’ay’ibigo by’itumanaho.
Iyo uhageze nta kindi kintu uhabona uretse ibyatsi byinshi birimo amatovu n’imigina, bivugwa ko ari ho inzu ya Nyagakecuru yari yubatse.
Ubasha gusura aho Nyagakecuru yiyuhagiriraga n’aho yashoraga amatungo ye. Iyo werekeje hirya gato ugera ku gisoro Nyagakecuru yabugurizagaho n’umwami.

Kazitunga Sylvestre, ni umusaza ufite imyaka 70 utuye hafi yo kwa Nyagakecuru, avuga ko yakuze yumva bavuga ko Nyagakecuru yari umuhinza wigometse ku mwami, ingabo z’umwami zamutera zikaribwa n’inzoka nyinshi Nyagakecuru yari atunze zigatsindwa.
Umwami Ruganzu wa II Ndoli yigira inama yo kumugira inshuti bakajya babuguza anamugabira umukumbi w’ihene. Izo hene rero ni zo zaje kumukoraho kuko zaje zikarya ya matovu na bya byatsi byinshi byahabaga, bigatuma inzoka zajyaga zimurwanaho zibura aho zihisha zirahunga.
Umwami amaze kumenya ko inzoka zatumaga ingabo zitsindwa zagiye,atera Nyagakecuru aramunyaga aramwica.
Icyo gikorwa kizakorwa ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), Urugaga rw’Abikorera (PSF), Akarere ka Huye n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).
Ni mu gihe ubukerarugendo ari kimwe mu biza ku isonga mu byinjiriza u Rwanda Amadevise menshi. Muri 2015 bwinjije agera kuri miliyoni 318Frw z’Amadolari ya Amerika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|