Gakenke: Bungutse ubukerarugendo bushingiye ku byo bihingira
Mu Murenge wa Gashenyi Akarere ka Gakenke, harimo kubakwa inyubako zigenewe ubukerarugendo, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibyo abaturage bahinga no gufasha abasura ako karere kubona aho banywera ikawa.
Ni umushinga wiswe Public Latrines and Coffee Shop, aho icyiciro cya mbere cy’ubwo bukerarugendo kigizwe n’ahantu ho kunywera kawa, hakaba n’ibindi biribwa bitandakanye abatuye ako gace bahinga.
Ni umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa na Kampani yitwa Eco-ventures LTD itwara ba Mukerarugendo, cyene cyane mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni umushinga uri hagati yo kuri Nyirangarama n’umujyi wa Musanze, aho usanga abantu bakora urugendo rw’isaha batabonye aho baruhukira.
Uretse izo nyubako zakira ba mukerarugendo n’abandi bose bashaka kuruhuka, hari gahunda yo kuhubaka ikiraro kirekire kizifashishwa mu bukerarugendo bwo kurira imisozi igaragara muri ako gace, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Muri gahunda ihari, ni uko aho inzu ziteretse, icyiciro cya mbere ari ugucuruza ikawa yacu ya Gakenke n’ibindi byo kurya byoroheje umuntu ashobora kubona, agenda cyangwa se akaba yaharuhukira gato”.
Arongera ati “Buriya hazajyaho n’ikiraro cyambuka Base kikagera mu misozi myiza tubona hakurya, ku buryo hazajya habera ubukerarugendo bwo kuzamuka iriya misozi, turashaka guteza imbere ubukerarugendo bwo kurira imisozi”.
Uwo muyobozi yavuze ko icyo abaturage bategereje kuri uwo mushinga, ari iterambere ry’ubuhinzi bwabo, aho bazabona amasoko y’ibihingwa byabo mu buryo buboroheye, dore ko bari bamaze iminsi bagaragaza ko beza imbuto nyinshi ziganjemo inanasi ariko bakabura amasoko.
Ati “Hazajya hategurwa yaba ikawa, yaba imitobe y’ibihingwa byera mu Karere ka Gakenke, izo nanasi, bya bisheke ku buryo ibyo byose bizabyazwa umusaruro, ndetse na ya Kawa ya Gakenke irusheho kumenyakana, ku buryo umuntu naza ashingiye ku ikawa ihari n’uko ihumura, azajya atoranya iyo ashaka ko bamutekera”.
Arongera ati igikomeye rero ku batuye Akarere ka Gakenke, ni uko umusaruro wabo uzabona aho ucururizwa kubera ko bazaba bategura n’amafunguro, turateganya guha abaturage ibyo guhinga bizakenerwa, kugira ngo abahagenda bazabashe kurya poivron z’umwimerere zihingwa ahongaho, igitunguru kibe ari icyatewe aho, salade barya babone ko ari iz’aho biyejereje. Ibyo byose birateganyijwe kugira ngo bizafashe abaturage kubona isoko ry’umusaruro wabo”.
Visi Meya Niyonsenga yasabye abaturiye uwo mushinga kurushaho kunoza isuku, kumenya kwakira ababagana no kubavugisha neza, dore ko abanyamahanga bagiye kwiyongera muri ako gace.
Yasabye abaturage kandi kumenya ko ibyo bahinga bikenewe, abasaba kongera ubuhinzi cyane cyane ibizakenerwa birimo imboga n’imbuto, abashimira ko hari byinshi bagezeho mu buhinzi ariko abasaba kurushaho kubinoza.
Uwo muyobozi ubwo ku wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024 yasuraga Kampani irimo kubaka inzu zizakorerwamo iyo mishanga, yasabye abo bashoramari ba Eco-Ventures Ltd kwihutisha ibikorwa by’inyubako, kugira ngo zitangire gukoreshwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|