COVID-19 : Ubukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu bwifashe bute?

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, habayeho ihagarikwa rya hato na hato ry’ingendo n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Inkengero z’ikiyaga cya Kivu ni hamwe mu hantu hari hasanzwe hakunzwe kugendererwa mu Karere ka Rubavu na ba mukerarugendo bashaka koga cyangwa kuharuhukira.

Aharangwaga urujya n'uruza rw'abantu ubu hagenda bake cyane
Aharangwaga urujya n’uruza rw’abantu ubu hagenda bake cyane

Nubwo abikorera bavuga ko ibikorwa byinshi byahungabanye, urwego rw’ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu na rwo rwagezweho n’ingaruka kuko umubare w’abahagenda wagabanutse.

Kigali Today iganira na bamwe mu bari basanzwe bakira abasura Akarere ka Rubavu cyane cyane ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bavuga ko umubare w’abahagenda wagabanutse, ariko ibi bikaba biterwa n’ingendo zagabanyijwe hamwe n’amabwiriza atemerera abantu gusura amazi y’ikiyaga cya Kivu, kuhicara, ndetse no kuhifotoreza.

Manizabayo ni umwe mu batwara mu bwato abasura amazi y’ikiyaga cya Kivu. Avuga ko abasura ikiyaga bagabanutse.

Agira ati « Abantu baragabanutse bikabije, kuko mbere y’icyorezo cya Coronavirus buri muntu yabonaga nibura abantu icumi atwara akagira icyo acyura, ariko ubu umara iminsi ibiri nta muntu urabona, bamwe bahisemo kubika amato bigira mu rugo gushaka ibindi bakora. »

Inkombe z'amazi y'ikiyaga cya Kivu
Inkombe z’amazi y’ikiyaga cya Kivu

Manizabayo avuga ko nubwo ubukerarugendo bwemerewe gukora, mu kiyaga cya Kivu hari serivisi zitemerewe zirimo ; koga mu mazi, kwicara ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hamwe no kujya kuhifotoreza.

Manizabayo avuga ko mu mato 17 asanzwe akoreshwa mu gutembereza abasuye ikiyaga cya Kivu yemerewe gukora akazi ariko kubera abantu babuze, ba nyirayo bahisemo kuyasiga.

Ati «Urabona ko nta bantu bari hano ndetse n’abasanzwe batwara amato barigendera, ibi bikwereka ko nta bagenzi bahari, mu gihe mbere ya COVID-19 abantu babaga banyuranamo. »

Ubwato bwatwaraga abagenzi ntibukibona abo butwara
Ubwato bwatwaraga abagenzi ntibukibona abo butwara

Si ikiyaga cya Kivu gusa cyahuye n’igihombo cyo kutabona abagenzi kuko n’utubari dukikije amazi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu tumwe dufunze, ariko n’ahafunguye bakaba badafite ababagana nka mbere.

Utubari tumwe twagerageje guhindura serivisi, aho gutanga ibinyobwa nk’uko byari bisanzwe bashyiraho ibyo kurya ariko na byo ntibyitabirwa nk’uko umwe mu bahakora yabitangarije Kigali Today.

Agira ati « Nawe urabibona, hano habaga huzuye, ibintu ari uburyohe, icyo kunywa gicicikana, umuziki hano wungikanya ariko urabona ko ari abakozi bategereje ababagana batazi igihe bazira, kandi amasaha aho ageze hano saa kumi n’imwe z’umugoroba, mbere nibwo abantu babaga batangiye kwinjira ariko ubu ni ukwitegura gutaha.»

Imodoka zitwara abagenzi na zo abazitwara bavuga ko abagenzi benshi bavaga i Kigali no mu mujyi wa Goma kandi ubu ingendo zidashoboka, bituma ubukerarugendo bukorwa ari ubw’abantu bakeya bavuye i Kigali mu modoka zabo.

Imwe mu myicungo yakundaga gukoreshwa n'abana ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu
Imwe mu myicungo yakundaga gukoreshwa n’abana ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Umwe mu bakozi bakora muri imwe muri hoteli z’i Rubavu avuga ko umubare w’abahagenda wagabanutse kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira.

Agira ati « Abakiriya baraboneka nubwo atari benshi, icyorezo cya COVID-19 cyatumye bagabanuka. »

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye itangazamakuru ko ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu bukomeje kandi ko bafite gahunda ko buzakomeza kwiyongera.

Nzabonimpa avuga ko barimo gutegura gufungura ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, aho barimo bubaka aho gukarabira abantu bagashobora kongera kugenderera amazi n’inkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Si inkengero z’ikiyaga cya Kivu zisurwa gusa mu Karere ka Rubavu kuko ahandi hakunzwe ari ahabarizwa amazi y’amashyuza na ho ubu hafunzwe, abantu bakaba batemerewe kuyasura no kuyogamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka