Biyemeje gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo

Ikigo kitwa Gazella Safaris kiyemeje gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo cyane cyane urubyiruko, ibyo bikorwa bikaba byaratangirijwe mu karere ka Bugesera.

Ingabire Marie Claire umuyobozi wa Gazella Safaris avuga ko Abanyarwanda badakunda gukora ubukerarugendo kandi bifite akamaro mu buzima kuko bituma umuntu aruhuka ku buryo nta kindi ushobora gukora ngo uruhuke muri ubwo buryo.

Yagize ati “kuki abazungu bakunda ubukerarugendo, ntabwo ari uko bafite amafaranga menshi ahubwo nuko bazi ibyiza bibamo kuko nufite make azigama ayo gutembera maze akajya aho bidahenze”.

Gazella Safaris ikorana n’ibigo by’amashuri bine byo mu karere ka Bugesera, aribyo Nyamata High school, ETO Nyamata, GS Catholique na GS EPR aho bashinze club zitwa tumenye ubukerarugendo, zifite inshingano yo kubumenyekanisha mu bandi banyeshuru.

Ingabire Marie Claire umuyobozi wa Gazella Safaris.
Ingabire Marie Claire umuyobozi wa Gazella Safaris.

Mudahunga Augustin wungirije umuyobozi wa Gazella Safaris avuga ko impamvu Abanyarwanda badakora ubukerarugendo ari uko batazi uko bukorwa ndetse batanasobanukiwe nibyo bagomba gusura.

Ati “nk’aha mu karere ka Bugesera hakorerwa ubukerarugendo bw’inyoni ndetse hari ibiyaga byinshi ni mpamvu ki se batitabira ubu bukerarugendo kandi ko bidahenze”.

Mudahunga avuga ko ubu biyemeje gusobanurira abantu bose ibyiza by’ubukerarugendo ndetse banabakangurira kubukorera aho batuye buri wese uko yifite.

Kuva batangira ubwo bukangurambaga mu mashuri ngo bumaze kwitabirwa n’abanyashuri benshi kandi byaragaragaye ko babikunze none bahisemo gutemberera mu mujyi wa Kigali mbere yuko igihembwe cy’amashuri kirangira.

Iyi gahunda Gazella Safaris iyifashwamo n’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) muri gahunda yiswe Domestic Campaign ifite intego yo kumenyekanisha ubukerarugendo mu banyarwanda bahereye iwabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka