Ba mukerarugendo bazashobora kwishyura ibyo bashaka mu Rwanda mbere yuko bahagera

Mu Rwanda hagiye gutangira uburyo bushya bwo kwaka no kwishyurira serivisi hakoreshejwe internet. Ubu buryo buzafasha cyane abakerarugendo b’abanyamahanga bifuza kuza mu Rwanda bazabasha kwaka no kwishyura serivise bifuza mbere yuko bagera mu Rwanda.

Ubu buryo buzanywe na kompanyi yitwa Expedia isanzwe izobereye muri serivisi zo kwishyura hakoreshejwe internet yitezweho kurushaho kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego rw’isi.

Ibikorwa by’ubucuruzi nk’amahoteli, amaresitora n’ibigo by’ingedo (tours operators) nibyo bizibandwaho n’ubu buryo buje no muri gahunda yo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga; nk’uko byatangajwe na Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB.

Ubwo yari mu gikorwa cyo gusobanurira abakirora ibijyanye n’imikorere y’ubu buryo bushya, kuri uyu wa Kabiri tariki 17/04/2012, Rwigamba yagize ati: “Icyo bizafasha abikorera ni uko ibiciro byabo n’ibikorwa byabo bizamenyekana, no kubakorera imenyekanisha”.

Kugeza ubu, amahoteli agera kuri 11 ku mahoteli arenga 200 akorera mu Rwanda niyo yonyine asanzwe akoresha Expedia. Ubwitabire buke bw’abanyamahoteli kuri izi serivisi buterwa ahanini no kutagira amakuru ahagije y’aho isi igeze; nk’uko bisobanurwa na Rica Rwigamba.

Edwin Sabuhoro, uhagarariye igice cy’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera (PSF), nawe yemera ko ari akazi kabo nk’abikorera kumenya icyo umukerarugendo akunda, muri iki gihe isi yose yahindutse iy’ikoranabuhanga.

Uburyo bwo gukoresha Expedia mu kugura serivise buje bwunganira ubundi Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) giherutse gutangiza bwo gushyira ku ikarita ya Google bimwe mu bikorwa iby’ubukerarugendo; n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoresha kwishyura hakoreshejwe ikarita ya VISA.

Expedia ni sosiyete ikora ubucuruzi bwo kugora reservation z’amahoteli, amatike y’indege, gukodesha imodoko n’ubwato ndetse n’amatike yo gusura ibintu nyaburanga hakoreshejwe internet mu bihugu bitandukanye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka