Amahirwe ni uko FDLR itagira ‘discipline’, naho ubundi yakomeza guhabwa akazi n’abashaka kurinda inyungu zabo - Umusesenguzi
Ikibazo cy’umutekano mu Karere kizakomeza kumvikana mu gihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubarizwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo utarasenywa burundu, ngo wamburwe n’intwaro nk’uko byagiye bigarukwaho mu bihe bitandukanye.
Gusa, bamwe mu basesengura ibya politiki, bavuga ko bitoroshye ko uwo mutwe warwanywa ngo urandurwe burundu, mu gihe hari abawukoresha nk’intwaro zo kurinda imitungo n’inyungu zabo ziri muri icyo gihugu, abandi ndetse bakawukoresha nk’imbaraga zo kurinda igihugu, bakawuha ibikoresho n’izindi nkunga zitandukanye kuko bawubona nk’ubafatiye runini.
Mpakaniye Emilien, wahoze ari umurwanyi muri FDLR mu kiganiro n’itangazamakuru, yasobanuye uko uwo mutwe ubona amafaranga akoreshwa mu kugura intwaro n’ibindi ukenera.
Yagize ati, “ Hari uburyo bwo kurinda abo bacuruzi bajya kurangura amabuye y’agaciro, bagatanga amafaranga, nayo akagaruka agafasha FDLR. Hari n’uburyo bwo koherezamo abantu n’ubundi, bagakoreramo nabo bakabona amafaranga, bafite ibyo bita ‘quota’ (imisoro y’intambara cyangwa se amafaranga FDLR isaba abaturage b’abasivili cyane cyane abacuruzi bakorera mu bice bigenzurwa nayo muri RDC). Izo ‘quota’ bagenda batanga uko ukwezi gushize, ni byo begeranya bakabasha kwitunga no kugura intwaro”.
Nubwo hari raporo z’impuguke za UN zakomeje gusohoka zigaragaza uruhare rwa FDLR mu guhungabanya umutekano mu Karere, ndetse by’umwihariko mu Rwanda, uwo mutwe wagabye igitero mu ijoro ryo ku wa 4-5 Ukwakira 2019, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze. Ariko ibyo byose bisa naho ntacyo bivuze ku miryango mpuzamahanga nubwo izi ukuri guhari.
Umusesenguzi mu bya politiki n’amategeko, Me Aloys Mutabingwa avuga ko ibyo FDLR ikora ntacyo bibwiye amahanga, ahubwo ko bishoboka, bawukoresha mu nyungu zabo.
Yagize ati,” FDLR ntacyo ibabwiye, bashoboye no kuyiha akazi.Bakanahora bayishyigikira iramutse …wenda ni nayo mahirwe kuri ba ‘victims’ bayo, cyangwa se abibasirwa nayo, amahirwe ni uko itajya igira ‘discipline’ cyangwa se imyitwarire myiza. Iyo iza kuba ishobora gukora ibituma iyo mitungo yabo irindwa ndetse igacukurwa uko bayishaka, bayiha n’akandi kazi. Nguko uko amwe mu mahanga, cyane cyane ayibanda ku mitungo kurusha ubuzima bw’abantu, nguko uko abona ibibazo by’Afurika byakemurwa.Ni ugusahurira mu nduru,…”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|