Ahantu umunani hagaragaza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu hagiye kubyazwa inyungu zishingiye ku bukerarugendo

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana ubutwari, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaranze ingabo zari iza RPA, mu rugamba rwo kubohora igihugu rwabaye hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n’itariki 4 Nyakanga 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’ibindi bigo nk’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, bagiye gutunganya ahantu umunani hatandukanye hajye hasurwa na ba Mukerarugendo babwirwe ayo mateka ariko banazane amadovize mu gihugu.

Ku Mulindi wa Byumba hasanzwe hari ibikorwa by'ubukerarugendo
Ku Mulindi wa Byumba hasanzwe hari ibikorwa by’ubukerarugendo

Ahantu umunani hazatunganywa hakagirwa ahantu nyaburanga, harimo Kagitumba, Mulindi, Shonga, Musanze (Nyamagumba), Mukarange, CND, Gikoba n’Urugano.

Nk’uko bisobanurwa na Hakiza Jakson ushinzwe kongera ibirwa mu rwego rw’ubukerarugendo muri RDB, aho hantu hose uko ari umunani hagiye hafite amateka y’urugamba rwahabereye kandi agomba kubugabungwa, ariko byose bigakorwa mu kuzirikana uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze kuko ni yo sano utwo duce twose duhuriyeho.

Hakiza Jackson yasobanuye ibyaranze buri hantu muri aho umunani hagiye guhindurwa ahantu nyaburanga, avuga n’ibyo RDB iteganya kuhakorera mu rwego rwo kubyaza umusaruro amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Kagitumba ngo ni ho Ingabo zari iza RPA zatangiriye urugamba tariki 1 Ukwakira 1990. Aho hazashyirwa uburyo bufasha uhasuye kumenya ko ari ho ingabo za zari iza RPA zinjiriye, hagaragara amayeri ya gisirikare (tactics) zakoreshaga hazirikanwa cyane n’uwari uziyoboye icyo gihe, Rwigema Fred, watabarutse nyuma gato y’itangira ry’urugamba, ubu akaba ari mu ntwari z’u Rwanda.

Ku Mulindi avuga ko hasanzwe bimwe mu bimenyetso byaranze amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko hari icyicaro cya RPF na RPA. Icyo RDB izakora ni ukwagura ibikorwa bihari ubu, kongera amakuru iriya inzu ndagamugarage yaho yatangaga, ubwo harimo kongera inyubako n’uburyo bwo kumurika amateka ba mukerarugando bakwiye kubona mu gihe basuye ku Mulindi.

Ubundi mu rwego rw’ubukerarugendo nk’uko Hakiza abivuga, umuntu akwiye gusohoka mu nzu ndangamurage imwe yashishikarijwe kujya gusura ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’ibyo yasuye mu nzu ndangamurage runaka.

Ati “Nk’ubwo uwasuye aho ku Mulindi azajya aba ashobora guhita asura ahitwa i Kaniga hakoreraga Radio Muhabura, asure ku Rushaki habereye imirwano ikomeye, ashobora kandi kujya gusura ahitwa i Rubaya havurirwaraga abarwayi n’ abakomerekeye ku rugamba.

Shonga ni mu Karere ka Nyagatare. Aho ngo ni ahantu hirengeye kandi heza mu bya gisirikare kuko hari ‘strategic’.

Ngo ni umusozi utari muremure cyane, wegereye ahitwa i Gikoba hari icyicaro cy’umuyobozi mukuru w’urugamba ‘Headquarter of Chairman of high command’, ari we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ubu.

Ubundi ngo bararwanaga, bagasubira aho baturutse batera, nyuma baza gufata igice gito cy’ubutaka bw’u Rwanda barabugumana icyo gice bafashe ni cyo bise “Santimetero”. Muri iyo Santimetero ngo hari icyicaro cy’umuyobozi mukuru w’urugamba ndetse na Shonga n’utundi duce dufite amateka atandukanye.

RDB irategura kuhatunganya neza, ikahashyira ibikenerwa byose ku buryo umuntu uhasuye yabona aho ashinga ihema ‘camp site’ , kuko ari umusozi. Hari n’abakerarugendo bazajya bakenera kuwuzamuka babwirwa amateka ya RPA irwanira muri santimetero, kuko hari abakerarrugendo bakunda kuzamuka imisozi, ariko akawuzamuka akurikiye iyo nkuru y’urugamba rwabereye aho.

Hari kandi gutunganya ahantu hari urutare kuri uwo musozi na ho hakajya hasurwa ‘rock climbing’, kuko igice kimwe cy’uwo musozi wa Shonga ngo kigizwe n’urutare, hari no kugendera ku migozi n’ibindi. Muri rusange ngo hazatunganywa ku buryo abakerarugendo bakunda ibyitwa ‘adventure tourism’ bazumva habanogeye.

Ikindi RDB iteganya gushyira aho ku musozi wa Shonga uburyo ba mukerarugendo bakwifasha mu gusura uduce twegereye aho basuye. Muri urwo rwego ngo barateganya gushyirayo ibipikipiki binini bifite amapine ane ‘quad bikes’, ibyo ngo bifasha mukerarugendo kuba yasura ahantu hegereye aho yasuye, nk’ubwo yasura agasozi ka Shonga, agasura n’ahitwa Kabuga, Gishuro, Mutojo n’ahandi kuko aho hari amateka y’urugamba rwo kwibohora. Ibyo bipikipiki ngo bizashyirwa no ku Mulindi.

Gikoba, na ho ni mu Karere ka Nyagatare. Ni ho hambere RPA yashoboye gushyira icyicaro cyayo gikuru ku butaka bw’u Rwanda. Gikoba kandi nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, tariki 4 Nyakanga 2020, mu birori byo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 26, ngo ni ho hategurirwaga gahunda zo kwagura igice cyagenzurwaga na RPA, aho kandi ngo ni ho hateguriwe igitero cya Byumba cyo ku itariki 5-6 Kamena 1992, cyarangiye RPA igize ubutaka bunini.

Icyo gitero kandi ngo cyarangiye urugamba rwo kubohora igihugu rwahinduye isura. RPA imaze kugira igice kinini igenzura, tariki 7 Kamena 1992, ni bwo bimuye ibirindiro by’umugaba mukuru wa RPA, babijyana ku Mulindi wa Byumba, babyimuye aho i Gikoba.

RDB izahashyira inzu ndangamurange iri mu bice bibiri, (igice kimwe kiri munsi y’ubutaka ndetse no ku butaka bisanzwe hatubakiye (underground and an open air museum). Ngo bazakora ku buryo babungabunga ibimenyetso by’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bihari, bivugwa binerekanwa aho bishoboka.

Ati “Urugero niba bavuze bati Inkotanyi zambaraga imyenda yitwa Mukotanyi, ikaba ihari bayerekana. Gusa birumvikana ko imyaka 26 ishize uragamba rwo kuhora igihugu rurangiye hari ibyagiye bihinduka”.

Mukarange, ni mu Karere ka Gicumbi. Aho ngo ni ho Umuyobozi mukuru w’Ingabo zari iza RPA icyo gihe, ubu akaba ari we Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yazibwiriye ijambo (imbwirwaruhame), ryari mu rurimi rw’Igiswayire, azisaba kurangwa n’ikinyabupfura no gukora ibyiza, kugira ngo imyitwarire yabo itandukane n’iy’ingabo barwanaga icyo gihe. Ikindi ngo yazisabye kuba umusingi w’impinduka nziza bifuzaga.

Iyo mbwirwaruhame ngo yaramenyekanye cyane, kandi ifatwa nk’iyagize uruhare mu gutuma ingabo zari ku rugamba rwo kwibohora zigira ikinyabupfura n’ubunyamwuga byaziranze kugeza zirutsinze. Hari kandi ibitero ingabo za RPA zagiye zigaba hirya no hino mu cyahoze ari byumba, ziturutse aho i Mukarange.

RDB izahashyira ikimenyetso kigaragaza ayo mateka, kandi uhageze ayasobanurirwe anerekwa ibintu bitandukanye byayaranze.

Nyamagumba ni mu Karere ka Musanze. Uwo ngo ni umusozi ufite amateka mu bya gisirikare. Aho RDB irateganya kuhashyira inzu bafatiramo amafanguro inagaragaza amateka y’urugamba mu buryo bw’inyandiko, mu mafoto no mu bugeni.

Ikindi kandi hegeranye na Gereza ya Ruhengeri na yo ifite amateka muri icyo gihe cy’urugamba. Hatekerejwe gushyiraho inyubako izakubirwamo amateka ya RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu kuri Nyamagumba, camp Muhoza na Gereza ya Ruhengeri.

Urugano na rwo ngo ni ikintu gikomeyeye mu mateka ya RPA, kuko Inkotanyi zarubayemo. Ni ahantu hakorerwaga ibikorwa byo gutegura intambara, uhageze azajya amenya uko byakorwaga.

RDB irateganya kuhatunganya ku buryo umukerarugendo uhasuye yabona aho ashinga ihema rye kandi akabona ibyo akeneye byose. Hari no gutegurwa ku buryo abakunda gusura bazamuka imisozi bazajya bayizamuka nk’ubukerarugendo bisanzwe, ariko bafite n’amateka basanzeyo.

CND iri mu nzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Hasanzwemo inzu ndangamurage ivuga cyane cyane ku guhagarika Jenoside ‘campaign against genocide’.

RDB ku bufatanye n’ibindi bigo nk’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, irashaka kuyagura mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa ingabo 600 z’Inkotanyi zakoze muri Kigali zirokora abantu bicwaga, nko ku i Rebero, Sitade Amahoro, Saint Paul, Sainte Famille n’ahandi.

Gusa izo site umunani nk’uko bisobanurwa na Hakiza, nta yihariye, zose zifitanye isano mu gihe cy’ urugamba rwo kubohora igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka