Abikorera basabwe kubyaza umusaruro amasezerano y’u Rwanda na Arsenal, PSG, na Alibaba

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere(RDB), rukomeje gusaba abikorera kongera ibikorwa na serivisi zihabwa ba mukerarugendo, nyuma y’amasezerano rukomeje kugirana n’amakipe akomeye ku isi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, arateguza abikorera kwakira imbaga y'abazasura u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, arateguza abikorera kwakira imbaga y’abazasura u Rwanda

RDB yiteze abantu benshi bazasura u Rwanda nyuma y’amasezerano yagiranye na Arsenal, Paris Saint-Germain n’Ikigo mpuzamahanga gikorera ubucuruzi ku ikoranabuhanga cyitwa Alibaba Group, cy’Umushinwa Jack Ma.

RDB yasabye abikorera kongera ibikorwa na Serivisi nziza kugira ngo imbaga y’abantu izajya isura u Rwanda buri mwaka izajye ihasiga amadevize atubutse.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru avuga ko serivisi nziza z’abikorera ari zo zizafasha Leta kubona miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika(amanyarwanda miliyari zirenga 700) avuye ku bukerarugendo muri 2024.

Ati "Mu mwaka wa 2018/2019 ubukerarugendo bwinjirije Leta arenga miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, imishinga myinshi irimo amahoteli nka Singita mu Birunga na Magashi Camp muri pariki y’Akagera, biri mu bigiye kongera umusaruro"

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu PSF yakoranyije abakora mu by'ubukerarugendo itanga ibihembo kuri bamwe mu bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu PSF yakoranyije abakora mu by’ubukerarugendo itanga ibihembo kuri bamwe mu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa

Niyonkuru avuga ko umubare w’amahoteli, amacumbi, utubari n’amaresitora bikiri bike cyane agereranyije n’abasura u Rwanda bagenda biyongera uko umwaka utashye.

Ati "Kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2019/2020 tumaze kwakira ibihumbi 50 badusuye kandi twiteguye benshi barimo abazitabira Inama mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM" izaba muri Kamena 2020.

RDB ivuga ko mu myaka 15 ishize kuva muri 2004 abasura pariki z’u Rwanda biyongereye ku gipimo cya 600%, ndetse n’ubwiyongere bw’amafaranga buva mu bukerarugendo ngo bwarenze 250%.

Umuyobozi wungirije wa RDB akomeza avuga ko mu bizongera abantu baza gusura u Rwanda harimo ikibuga cy’indege cy’i Kanombe kirimo kuvugururwa ndetse n’icy’i Bugesera kirimo kubakwa.

Ati "Hari n’amasezerano Leta yagiranye n’amakipe ya Arsenal na Paris Saint-Germain, ndetse n’Ikigo Alibaba cy’umuherwe Jack Ma kugira ngo bibashe kwamamaza u Rwanda hose ku isi".

"Turasaba abikorera gufata aya mahirwe kuko hari abantu baza kubera ko babonye ’Visit Rwanda’ bari kureba imikino, dusaba ko batekereza ku buryo bakomeza kwakira neza no guherekeza abantu kuva bageze ku kibuga cy’indege kugeza bongeye gusubirayo".

Ikigo Kigali Convention Centre mu bahawe ibihembo by'indashyikirwa
Ikigo Kigali Convention Centre mu bahawe ibihembo by’indashyikirwa

Kuva mu mwaka wa 2003 kugera mu mpera za 2017 ibyumba by’amahoteli n’amacumbi byavuye kuri 680 bigera ku 10,000.

Leta isaba urugaga rw’Abikorera PSF kongera umubare w’amahoteli n’ibyumba biyagize, ku buryo buri mwaka ngo wajya urangira hubatswe byibura ibyumba 1,000 ndetse no kurushaho guha imirimo Abanyarwanda benshi bashoboka.

PSF ivuga ko mu myaka ibiri ishize abakora mu bigo bishinzwe kwita kuri ba mukerarugendo bavuye ku bihumbi 90 ubu bakaba barenga ibihumbi 142.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo mu rugaga rw’Abikorera, Aimable Rutagarama, avuga ko batanze ibihembo kuri uyu wa gatandatu, kugira ngo bashimire abongera ibikorwa by’ubukerarugendo kuko ngo ari ubwitange burimo no kwaka inguzanyo muri banki.

Ikigo cyakirira ba mukerarugendo muri pariki y’Akagera cyitwa Magashi Camp, ni kimwe muri 32 bahawe ibikombe by’uko bazi kwita ku babagana no kubegereza ahari ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Ibigo n'abantu ku giti cyabo 32 bahawe ibikombe by'ishimwe
Ibigo n’abantu ku giti cyabo 32 bahawe ibikombe by’ishimwe

Jean Paul Karinganire wungirije umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo n’iyamamazabikorwa bya Pariki y’Akagera, akaba yakirira abasura pariki mu mahema ya Magashi, avuga ko bitaye ku bigize iyo pariki harimo inyamaswa nini nk’intare n’inkura zazanywe mu Rwanda.

Ati "Haje intare icyenda muri 2015 na 2019 ariko ubu zimaze kororoka zirarenga 30, ibiryo byazo birahari bihagije (inyamaswa ziribwa n’intare), navuga ko tubanye neza n’inyamaswa muri pariki".

Ibigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibihembo by’ishimwe (ibirahure by’umurimbo), biganjemo amahoteli, amaresitora, amacumbi, utubari, ibigo bitwara ba mukerarugendo, abashinzwe kubayobora ndetse n’amashuri yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli.

Umuhango warimo no gusangira ifunguro rya nimugoroba(gala dinner) witabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kugira ngo bajye kureshya abaturage b'ibihugu byabo kuza gusura u Rwanda
Umuhango warimo no gusangira ifunguro rya nimugoroba(gala dinner) witabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kugira ngo bajye kureshya abaturage b’ibihugu byabo kuza gusura u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka