Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira ubukerarugendo bw’inyoni

Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira ubukerarugendo bwo gusura inyoni maze bakareba amoko atandukanye ndetse bareba n’ibyiza bitatse u Rwanda.

Ubukerarugendo bw’inyoni bukorerwa mu karere ka Bugesera akenshi usanga bwitabirwa cyane n’abanyamahanga.

Rwasa Jean Pierre, umuyobozi wa koperative ishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bw’inyoni yitwa Terintambwe Tourisme Bugesera Cooperative (TTBC), asaba Abanyarwanda ko nabo babyitabira.

Agira ati “ntabwo dushaka ko ubu bukerarugendo bwitabirwa n’abanyamahanga gusa, ahubwo turashishikariza n’Abanyarwanda ko bagomba kubwitabira kuko byagaragaye ko hari amwe mu mako y’inyoni batazi batari banabonaho kandi baje bayabona”.

Umwe mu bayobora ba mukerarugendo baje gusura inyoni, Kangabe Jean Pierre, avuga ko kuva batangiza ubukerarugendo bw’inyoni mu karere ka Bugesera mu mwaka wa 2011, Abanyarwanda babwitabira bakiri bake cyane.

Ati “Abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa n’ubukerarugendo kuko bitabira gusura amapariki anyuranye ariko ntibaritabira ubukerarugendo bw’inyoni. Nibaze tubereke amoko y’inyoni batari babona akunze kwibera ku mugabane w’iburayi n’ahandi hatandukanye ku isi aho aba yarasuhukiye hano iwacu”.

Mu Bugesera haba ubwoko bw'inyoni utasanga ahandi ku isi.
Mu Bugesera haba ubwoko bw’inyoni utasanga ahandi ku isi.

Gusura inyoni, umunyamahanga atanga amafaranga ibihumbi 10 naho Umunyarwanda agatanga 3000.

Amasaha meza yo gusura inyoni ari aya mugitondo mu rukerera saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa moya za mugitondo ndetse na saa kumi n’imwe za ni mugoroba.

Koperative Terintambwe Tourisme Bugesera Cooperative yavutse igamije guteza imbere ubukerarugendo bw’inyoni, ikaba ikorera mu Mirenge ine ariyo Rweru, Rilima, Gashora na Juru.

Kuva ubwo bukerarugendo bwatandizwa mu karere ka Bugesera, ubu harabarurwa abakerarugendo barenga 200 bamaze kuza, muri abo Abanyarwanda ni mbarwa nabo biganjemo ababa mu mahanga kuko abatuye mu Rwanda bo usanga ari ntabo kuko n’abaza baba baherekeje abo banyamahanga.

Bumwe mu bwoko bw’inyoni bukunze gusurwa burimo ibishuhe, Nyirabarazana, amafundi, imisure, imisamanzuki n’ayandi menshi.

Igice cya Bugesera kiza ku mwanya wa mbere ku bukerarugendo bw’inyoni mu Rwanda. Kigaragaramo cyane inyoni zo mu mazi n’izigendana n’ibihe kubera ibishanga bihagaragara. Habarirwa amoko agera kuri 200 y’inyoni.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza dukunde ibyiwacu kurusha ibahandi, burya ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko kera!

kalisa M. Van eric yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka