Abakora ubucuruzi bwo kuyobora ba mukerarugendo bemeza ko ubuvumo bwa Musanze ari umwimerere

Abakora umwuga wo gutwara ba mukerarugendo mu bice nyaburanga bitandukanye mu gihugu, basanga ubuvumo bwa Musanze ari umwimerere kuko uretse gutunganya aho umuntu akandagira ibindi bice byose nta cyahinduwe.

Ubwo abakozi b’amasosiyete arenga 13 akora ibijyanye no kuyobora ba mukerarugendo basuraga ubuvumo bwa Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 18/04/2013, bavuze ko iki ari igitekerezo cyiza kuko kizongera amadevise yinjira mu gihugu.

Mu buvumo bwa Musanze ni hanini rwose ku buryo abantu bagenda nta nkomyi.
Mu buvumo bwa Musanze ni hanini rwose ku buryo abantu bagenda nta nkomyi.

Bashima kandi uburyo ubu buvumo butunganyije, kuko ngo nta kintu na kimwe kigeze gihindurwa ku mwimerere wabwo, uretse gushyira ingazi (escalators) aho abantu banyura, kugira ngo bataba bagira ingorane batambuka.

Gervais Mutabazi, umuyobozi wa sosiyete ikora ibijyanye n’ubukerarugendo ‘Gerry tours and safaris’, avuga ko ubuvumo bw’ahandi yashoboye gusura buba budatunganyije, ku buryo kubusura byatera ibyago biruta ibyiza umuntu asangamo.

Ubuvumo buracyatunganywa ariko imirimo iri kugana ku musozo.
Ubuvumo buracyatunganywa ariko imirimo iri kugana ku musozo.

Ati: “Ahandi hatari mu Rwanda twagiye dusura ubuvumo bwaho ntabwo buba butunganyije, ubwa hano mu Rwanda bwatunganyijwe neza batangije umwimerere wabwo, kuko batunganyije gusa aho umuntu akandagira, ku buryo ari umusaza ari umuntu muto bose biraborohera”.

Bavuga kandi ko ubu buvumo butunganyijwe ku buryo umuntu wese, hagendewe ku mbaraga ze ashobora kubona aho asura, unanirwa vuba akaba yabona aho asura yarangiza akarekera aho, naho ugifite ingufu agakomeza.

Ubwo abakorera amasosiyete y'ibijyanye n'ubukerarugendo basohokaga mu buvumo bwa Musanze.
Ubwo abakorera amasosiyete y’ibijyanye n’ubukerarugendo basohokaga mu buvumo bwa Musanze.

cyakora aba bakorana na ba mukerarugendo baje gusura ubuvumo bwa Musanze, basabwa kuba abavugizi. hakaba hari na gahunda yo kugira ibikosorwa kugira ngo ubu buvumo burusheho kuzanogera ababusura, n’uko byasobanuwe na Rica Rwigamba, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Ati: “Tumaze igihe tuhatunganya, ubu turimo turarangiza. Twazanye abo dukorana cyane cyane abazana ba mukerarugendo. Iyo tugiye gushyira igikorwa gishya ku isoko tuba twifuza ko bacyamamaza, ndetse baranatubwira uko bahabonye, n’ibyo bumva twakongeraho ndetse n’ibiciro twakoresha”.

Iyo umuntu agiye gusura ubu buvumo, ababishinzwe barabanza bakamugezaho imyambaro guhera ku nkweto kugeza ku ngofero (helmet), cyakora ngo muri ibi bikoresho hari ibigomba kongerwamo.

Mutabazi yagize ati: “Ni utuntu ducye dusigaye two gukosora. Nk’inkweto baha ba mukerarugendo zigarukira kuri nimero 10, kandi dufite ba mukerarugendo b’abanyamerika bambara kugeza kuri nimero 14”.

Aba bakorana na ba mukerarugendo banasabye ko hateganywa amatoroshi amurika kugeza kure, kugira ngo umushyitsi abashe kwirebera ibyo ashaka byose. Hanasabwe ko hanateganywa utunozasuku kugira ngo umuntu yizere isuku yo mu ngofero n’ubwo bwose biba bigaragara ko isukuye.

Abakozi bagera kuri 40 bakorera amasosiyete atandukanye nka Amahoro Tours, Climate safaris, Gerry tours and safaris n’ayandi nibo basuye ubuvumo bwa Musanze, bufite uburebure burenga kilometero ebyiri, guhera mu murenge wa Kinigi kugeza mu murenge wa Musanze.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka