Umuhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe ntuzafungwa

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buranyomoza amakuru amaze iminsi avugwa ko umuhanda uca muri iryo shyamba ushobora kuzafungwa.

Ni nyuma y’uko hakomeje kuvugwa byinshi by’uko uyu muhanda uzafungwa ugasigara ukoreshwa gusa na ba mukerarugendo, abandi bose bakajya bifashisha umuhanda mushya uva i Karongi ukagera i Rubavu uzwi nk’umukanda wa Kivu (Kivu Belt).

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, avuga ko imodoka zizakomeza guca mu ishyamba.
Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, avuga ko imodoka zizakomeza guca mu ishyamba.

Iki ni kimwe mu bibazo byabajijwe n’itsinda ry’abasenateri ubwo basuraga Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 20 Mata 2016 bareba uko ubukerarugendo bwarushaho kunozwa muri kano karere.

Umuyobozi wa Parike ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, yatangaje ko uyu muhanda utazigera ufungwa, ko abantu bose bakazakomeza kuwucamo uko bisanzwe.

Guusa, ngo hazahinduka uburyo wakoreshwagamo kuko abantu bose bakwiye kwibuka ko ishyamba rya Nyungwe ari ahantu hagomba guhabwa agaciro kaho kandi hakubahirizwa.

Yagize ati “Ni ibihuha ntabwo duteganya kuzafunga uyu muhanda, abantu bose bazakomeza kuwucamo, gusa uburyo bawukoreshaga bizahinduka.

Hari abantu bawucagamo mu muvuduko mwinshi bakica inyamaswa zirimo abandi bagasigamo imodoka zabo n’ibikomoka kuri peterori byangiza ishyamba, abo bose bazagira uko bazajya basubiranya ibyangijwe”.

Umuhanda wa kaburimbo unyura muri Nyungwe ni mushya kandi abantu bose ngo bazakomeza kuwukoresha.
Umuhanda wa kaburimbo unyura muri Nyungwe ni mushya kandi abantu bose ngo bazakomeza kuwukoresha.

Rugerinyange aboneraho no kunyomoza amakuru avuga ko nubwo abantu bazakomeza guca muri iri shyamba bashobora kuzajya binjira batanze amafaranga nk’uko hari imihanda imwe n’imwe, cyane cyane iyo mu mijyi ikomeye yo ku isi, abantu binjizamo imodoka zabo bamaze kugira amafaranga batanga.

Yagize ati “Ibyo na byo ni ibihuha rwose nta muntu uzishyuzwa uriya muhanda, abantu bazakomeza kuwucamo nk’ibisanzwe.

Gusa amategeko yo kuwucamo azahinduka cyane kuko abantu bagomba kumenya ko ari icyanya gikomye, abantu badakora ibyo bishakiye bawugendamo uko babonye bajugunyamo ibyo babonye byose”.

Rugerinyanye avuga ko bisigaye bitera ishema cyane kubona uburyo Abanyarwanda batangiye gukangukira kuza kureba ibyiza nyaburanga biri muri iryo shyamba, agasaba abaturarwanda bose kwibuka ko ishyamba rya Nyungwe ari iryabo ko bakwiye kuza ku bwinshi kureba urusobe rw’ibyiza birigize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka