Sitade umwami Mutara III Rudahigwa yakiniragaho ishobora kuba ahantu nyaburanga

Sitade umwami Mutara III Rudahigwa yakiniragaho umupira w’amaguru yubatse mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ishobora kugirwa ahantu nyaburanga ikajya inakira imikino ikomeye iramutse itunganyijwe neza.

Umukozi ushinzwe siporo n’imyidagaduro muri minisiteri ya siporo n’umuco, Uwambaza Jean Marie Vianney, avuga ko iyo sitade ishobora kuba ahantu nyaburanga iramutse itunganyijwe neza kuko ifite amateka akomeye ku Rwanda.

Ahahoze ari mu rwambariro rwa sitade.
Ahahoze ari mu rwambariro rwa sitade.

Uwambaza yabivuze ubwo abakozi ba minisiteri akorera basuraga iyo sitade mu rugendo barimo rwo gusura ibibuga byo gukiniraho, inzibutso z’abazize Jenoside n’ibintu nyaburanga biboneka mu karere ka Kayonza muri gahunda yo kubibungabunga kugira ngo birusheho kwitabwaho.

Yavuze ko by’umwihariko kumva ko hari sitade umwami w’u Rwanda yakiniragaho ari ikintu gikomeye ku muntu uwo ari we wese wabyumva, avuga ko iyo sitade ishobora gukurura ba mukerarugendo baje kureba aho umwe mu bami b’u Rwanda yacongeraga ruhago.

Igice cya tribune ya sitade umwami Mutara III Rudahigwa yakiniragaho.
Igice cya tribune ya sitade umwami Mutara III Rudahigwa yakiniragaho.

Iyo Sitade yubatse neza ku muhanda werekeza muri Parike y’Akagera; inyubako z’igice cyari urwambariro rw’iyo sitade zarasenyutse ariko ikibuga kimeze neza. Hari abaturage baturanye na yo bifuza ko yazavugururwa kugira ngo abantu basura Parike y’Akagera bajye bagira n’umwanya wo gutemberera aho umwami w’u Rwanda yakiniraga.

Abo twaganiriye bavuga ko batazi neza igihe iyo sitade yaba yarubakiwe, gusa icyo benshi bahurizaho, ni uko yatunganywa kuko uretse kuba ibumbatiye amwe mu mateka y’u Rwanda yanatuma agace yubatsemo gatera imbere.

Ikibuga cy'iyo sitade kiracyari kizima.
Ikibuga cy’iyo sitade kiracyari kizima.

Ubwo umukozi wa Minisiteri y’umuco yasuraga iyo sitade yavuze ko azatanga raporo muri minisiteri kugira ngo barebe icyo babikoraho. Yongeyeho ko hari icyizere ko bazabyakira neza kuko iyo sitade ishobora kubyazwa umusaruro haba muri siporo no mu muco hagaragazwa ukuntu n’abami ba kera bitabiraga siporo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Byaba byiza cyane ahubwo byaratinze buri minisiteri ivuganye na wolfram mining&processing lmtd igafatanya n’akarere na partners in health nkumushinga uhakorera ndetse ukanahakinira iyo bibaye ngombwa ugafatanya na RDB dore ko byose bihafite inyungu koko nticyakorwa bidatinze njya mpanyura nkumva birambabaje cyane.

Byiza yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

kiriya kibuga nagikiniyeho ndakizi muri za 80. Rwose nibakivugurure. Ni cyiza cyane!Standard nayo ndayibuka ihakinira. Yambaraga umuhondo n’umukara. Yari ifite umunyezamu witwaga kirenga yahagararaga mu izamu umutwe ugakora kuri Poteau yo hejuru yari muremure kabisa!

kalisa yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

Ngo aho umwami yakiniraga umupira?! Yeeee ni byiza ariko byaba byiza munazanye UMUGOGO w’umwami MUSINGA.

Umuganda yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Byaba byiza cyane aho gukomeza kumva Masabo Nyangezi aririmba gusa ngo aho ugera ugasanga karahanyuze maze kakongera kakahanyura. Ikipe ngo yitwaga AMAREKURA na STANDARD(SITANDARI)- ubwo erega yitwaga kimwe n’ikipe y’i Liege mu Bubirigi- byarahahuriraga hagaca uwambaye.

Ruguru yaho gato amafirime yaba Shaliro n’ayandi y’icyo gihe nayo ndetse n’indi myidagaduro nabyo ngo mutahe. Cyokora aha ho Walfram Mining&Processing Lmtd irimo irahavugurura. Nanjye wejobundi ndumva mbikumbuye byose kandi icyarimwe.

Issa yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka