RDB yahaye Nyabihu Tourism ibikoresho bikoreshwa mu bukerarugendo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), tariki 27/12/2011, cyahaye abanyamuryango ba koperative Nyabihu Tourism imyenda izajya ifasha abayobora abakerarugendo “guides” ndetse banahabwa ibyuma bifasha umukerarugendo kureba inyoni cyangwa inyamaswa iri kure (jumeur).

Iyi Koperative kandi yahawe ibitabo bikubiyemo amoko y’inyoni kugira ngo izajye imenya amoko y’inyoni ziri mu gace ikoreramo ndetse n’izimutse zikaza aho ari nshya kugira ngo babone uko bazajya bayobora abakerarugendo babasuye.

Majyambere Florent, uhagarariye Nyabihu Tourism, yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha kumenya inyoni zikunze kuza mu gace barimo bitewe n’igihe runaka. Yongeyeho ashimira cyane RDB yabatekereje ku bufatanye n’akarere ka Nyabihu bakaba barabageneye ibikoresho bizabafasha mu kazi.

Majyambere yemeza ko ubukerarugendo bufite akamaro kuri koperative yabo kuko abaza gusura inyamaswa bishyura amafaranga afasha abaturage bahaturiye cyane cyane ababa muri koperative gukemura ibibazo nko gutanga ubwisungane mu kwivuza, kubona isabune yo gukaraba n’ibindi.

Majyambere ahamagarira abaturiye ibiyaga, amashyamba, ibishanga kurushaho kubirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya ibinyabuzima byaba ibiba mu mazi cyangwa mu mashyamba kuko ari umutungo mwiza w’igihugu uzana amadevize bityo hakabaho iterambere.

Nyabihu Tourism cooperative yavutse nyuma yo kubona ko ubuhinzi atari wo mwuga wonyine wazamura umuntu ko ahubwo n’ubukerarugendo ari umwuga mwiza wazamura nyirawo igihe awukoze neza.

Ku bufatanye na RDB aba baturage basanze muri Nyabihu hari uduce twinshi nyaburanga ndetse banabona ko hari amoko menshi meza y’inyoni n’ibiyaga nka Karago, Cyunyu, n’ikiyaga cya Nyirakigugu ndetse n’igishanga kitwa Hinga bikwiye kurushaho kwitabwaho bikabyazwa umusaruro.

Bimwe mu bikorwa bakora harimo kwerekana inyoni nziza cyane ziba mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Nyabihu ndetse banagamije no kwigisha abaza babagana kuroba kuko benshi baba batabizi.

Iyi koperative ifite abayobora abakerarugendo”guides” bagera ku 10 n’abanyamuryango bagera kuri 200.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

I’M VERY HAPPY BECAUSE NYABIHU DISTRICT IS GOING TO BE A DESTINATION TOURISTS WILL SPEND MONEY THAT WILL HELP IN INFRASTRUCTURES IN OUR REGION AND LIVING STANDARD OF LOCAL COMMUNITIES . THANKS !!!!

HABARUREMA J DE DIEU yanditse ku itariki ya: 12-09-2017  →  Musubize

Natwe nkabaturage batuye muri NYABIHU twishimiye iyi cooperative.Ese kuyijyamo bisaba iki? Abtuye aka karere se bize ubukerarugendo babonamo akazi? byaca muzihe nzira cyangwa mubuhe buryo kugira ngo umuntu abigereho? ikindi nakosora gato umwanditsi igishanga ntabwo cyitwa HINGA ahubwo ni BIHINGA.Hari n’ibindi byiza dufite nk’ubuvumo bwa RUGESHI ndetse nubwa NYARUHONGA,Imisozi myiza cyane nka MUHE na MUTAHO iberanye no gukambika mumahumbezi utasanga ahandi!! Murakoze kandi twiteze umusaruro uzakomoka kubukerarugendo iwacu!!! tuzajya tunashishikariza abaturage kubungabunga ibyo byiza dufite iwacu cyane ko byazahindura ubuzima bwa benshi
IWACU NI HEZA NDABARAHIYE!!!!!!!!!!
MURAKOZE

SUGIRA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

mbese koko nyabihu nayo igiye kumenyekana kwisi yose! gusa nibyiza kuko yari yaratinye kuko nuko iteye yakurura abakerarugendo. gusa twifatanyije nabo muteza imbere igihugu. ni JANVIER APARPE_ NYABIHU _MUKAMIRA

TUYIZERE janvier yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka