Nyaruguru: Barasaba ko “ikibuye cya Shali” cyubakirwa
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyaruguru barasaba ubuyobozi ko bwakubakira amabuye abiri aherereye mu Kagari ka Nyanza ho mu murenge wa Ngera, aho bakunda kwita ku “kibuye cya Shali” bafata nk’ahantu nyaburanga, kugirango hajye habasha kwinjiza amafaranga.
Havugimana Emmanuel utuye mu kagari ka Mukuge mu murenge wa Ngera avuga ko iki kibuye abantu baturuka hirya no hino mu gihugu ndetse ngo no mu mahanga baje kugisura, ariko ngo abahatuye bakababazwa no kuba abahasura bose nta kintu bahasiga.

Ati: “hano haza abantu benshi cyane baje kuhifotoreza, hari abaturuka muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari n’abanyamahanga bahaza baje kwifotoza bagasura, ariko tugatangazwa n’ukuntu ntacyo bahasiga kandi ahandi hantu nyaburanga iyo hasuwe hinjiza amafaranga”.
Havugimana kandi akomeza avuga ko nibura n’ubwo hatakubakwa amazu ahanitse, ariko nibura ngo hakazitirwa, bityo hakagira umuntu uhahora yakira abahasura.
Yungamo ati: “N’iyo bahazitira gusa, ubundi hakaba umuntu uhakorera ushinzwe kwakira abahasura, byanatuma iri shyamba ridakomeza kwangizwa”.

Umusaza Kaziyabagabo uvuga ko afite imyaka irenga 80, kandi akemeza ko azi iby’ikibuye cya Shali kuko ngo yabyirutse bakivuga, nawe yemeza ko iki kibuye gisurwa na benshi, ndetse ko ngo hari n’abajya baza kumubaza amateka yacyo.
Uyu musaza kandi avuga ko akurikije uko yumvise amateka y’iki kibuye ngo gikwiye gubungwabungwa abantu bakajya bagisura ari benshi kandi bakishyura.
Ati: “abantu baraza benshi n’abavuye iburayi ahari naho ubanza cyarahageze, kuko baraza bagafotora…,cyakora ubu baragabanutse si nka mbere, mbere niho nabonaga baza kumbaza ibyacyo ari benshi, bakanampa agafaranga ariko ubu ntibakiza”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko akarere gafite gahunda yo gutunganya ahantu nyaburanga muri aka karere kugirango hajye habasha kwinjiza amafaranga, akaba ari muri urwo rwego n’aha ku kibuye cya Shali naho ngo hari mu hatekerejweho.
Ati: “Ntabwo ari ku kibuye cya Shali gusa ahubwo turateganya gutunganya ahantu nyaburanga mu karere, ku buryo abantu baza mu ngendo nyobokamana i Kibeho bazajya banajyanwa gusura ahandi hantu Nyaburanga mu karere kacu ka Nyaruguru”.

Akarere ka Nyaruguru kandi ngo karanateganya guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi bw’icyayi, buzajya bugenda bukagera kuri parike ya Nyungwe.
Amateka y’ikibuye cya Shali
Umusaza Kaziyabagabo avuga ko yabyirutse yumva bavuga ko ku ngoma y’umwami Ruganzu, umwami yatembereye yagera aho iki kibuye kiri akahasanga umwobo, maze ngo agafata akabuye gato cyane akakajugunya muri wa mwobo. Ako kabuye ngo niko kaje kugenda gakura kaza kuvamo ikibuye kinini, nyuma kiza no kubyara icyana cyacyo, umusaza Kaziyabagabo agereranya n’umuzi w’icyo kibuye.
Icyakora nanone, aho ibi bibuye byombi biri ni mu ishyamba ryuzuyemo andi mabuye ariko yo akaba ari mato ugereranije n’uko ibi bibuye bindi bingana.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kubaka ahantu nkaha nyaburanga byo ni ibyagaciro kanini kuko usibye gukurura bamukerarugendo byinjiza n’amadovise menshi mugihugu
mu rwego rwo gusigasira amateka yacu aha kuri iki kibuye bazahubake kandi na kibeho bayubake maze amateka n’ahantu nyaburanga hacu hasigasirwe