Nyanza: Umusuwisi yijeje akarere ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo na Siporo

Umusuwisi witwa Jérémie Robyr akaba ari inzobere mu gukora inyigo z’ubukerarugendo n’ibibuga bikorerwaho umukino wa Golf mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyanza tariki 8/011/2013 yasize yijeje ubuyobozi bw’ako ubufatanye mu gushakisha uko ubukerarugendo na Siporo byatera imbere muri aka karere.

Iyi nzobere y’umufatanyabikorwa ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwungutse yazanwe na Consolateur Innocent, Padiri wa Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabitangaje.

Avugana na Kigali Today Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yatangaje ko mu biganiro bagiranye n’iyi nzobere byibanze ku mishinga myinshi bagiye gufatanyamo ikubiyemo guteza imbere ubukerarugendo na Siporo.

Yagize ati: “Umujyi wa Nyanza wiyemeje kuba uw’ubukerarugendo bunogeye ijisho rero uyu mufatanyabikorwa nicyo cyari kimuzanye kureba uko byakorwa ndetse no gusura aho ibyo bikorwa bizaba bihereye mu karere”.

Nk’uko yakomeje abisobanura ngo iyi nzobere yaneretswe uko igishushanyo cy’umujyi wa Nyanza giteye kugira ngo nawe ashobore kugitangaho inama.

Ngo ubwo iyi nzobere yari imaze kwerekwa icyo gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza yahereye ko yizeza ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kuzabukorera ubuvugizi bugamije kuzana abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ubukerarugendo na Siporo.

Iyi nzobere yari iyobowe mu buyobozi bw’akarere ka Nyanza na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali ari hamwe na Padiri Consolateur Innocent wa Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali akaba ari nawe wakoze igikorwa cyo guhuza izo mpande zombi muri ubwo bufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo na Siporo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka