Nyanza: Barakora ibishoboka ngo umujyi urusheho gukurura Bamukerarugendo

Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Nyanza bakomeje gukora ibishoboka byose ngo umujyi waho urusheho gukurura Bamukerarugendo maze bajye bakirwa n’umwuka mwiza wuzuyemo amafu n’amahumbezi aterwa n’ibiti byatewe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29/11/2014 hakozwe umuganda wo gutera ibiti mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana ari nawo igice cy’umuyi wa Nyanza giherereyemo.

Nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabivuze ngo umujyi w’aka karere wamaze kwemezwa bidasubirwaho ko ari umwe mu mijyi yo muri Afurika utoshye ngo kuri ibi hiyogeraho ko ari umujyi ufite amateka mu birebana n’umuco w’Abanyarwanda.

Agira ati: “Twabonye amakuru aduhamiriza icyo kintu mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2014 niyo mpamvu twarushijeho kongera umubare w’ubuso buteweho ibiti ngo umujyi wa Nyanza urusheho kuba umujyi utoshye (Green City)”.

Abaturage n'abayobozi mu karere ka Nyanza mu gikorwa cyo kongera ubuso buteweho ibiti.
Abaturage n’abayobozi mu karere ka Nyanza mu gikorwa cyo kongera ubuso buteweho ibiti.

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza akomeza avuga ko mu myaka itatu iri imbere bihaye intego yo gutera ibiti bisaga miliyoni kugira ngo barusheho kurimbisha umujyi waho.

Umuganda wo kuri uyu wa 29/11/2014 watewemo ibiti bisaga ibihumbi 18, wanitabiriwe na Minisitiri Oda Gasinzigwa ushinzwe iterambere ry’umuryango ndetse akaba n’ushinzwe akarere ka Nyanza muri Guverinema muri uwo muganda wasobanuriye abaturage akamaro ko gutera ibiti.

Yagize ati: “Ibiti nibyo bitanga umwuka mwiza duhumeka kandi bishobora no gutanga akazi yaba mu iterwa cyangwa mu isarurwa kuko bivanwamo ibintu byinshi cyane byifashishwa mu mibereho y’abantu”.

Ibiti ubwabyo birwanya isuri itwara ubutaka bwo hejuru maze aho bwavuye hagasigara ari agasi nk’uko Minisitiri Oda Gasinzigwa yakomeje asaba abaturage kurushaho gusobanukirwa akamaro ibiti bibafitiye.

Minisitiri Oda Gasinzigwa yibutsa abaturage akamaro k'ibiti mu karere ka Nyanza.
Minisitiri Oda Gasinzigwa yibutsa abaturage akamaro k’ibiti mu karere ka Nyanza.

Sibomana Jean Pierre utuye mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana witabiriye uyu muganda avuga ko ibi biti byatewe kimwe n’ibyo bateganya gutera hagamijwe kongerwa ubuso bwabyo bazakomeza kubifata neza bakabibungabunga.

Yabivuze atya: “Ubu uruhare rwacu nk’abaturage ni ukubirinda ikintu cyose cyabyangiza kuko bidufitiye akamaro kandi bikakagirira n’akarere kacu mu gutuma haboneka umwuka mwiza duhumeka”.

Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2014 mu karere ka Nyanza cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo Depite Nyirabega Euthalie, Inzego z’umutekano abakozi muri aka karere ndetse n’abaturage.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka