Nyamasheke: Ikibazo cy’umuhanda ugana kuri Nyungwe Top View Hill Hotel kigiye gushakirwa umuti

Akarere ka Nyamasheke kiyemeje gucyemura ikibazo cy’umuhanda ugana hoteli ya Nyungwe Top View Hill utari meze neza, bikaba byagoraga ba mukerarugendo n’abandi bajya kuri iyi hoteli.

Uretse kuba ari muto ku buryo nta modoka ebyiri zabisikaniramo bigasaba ko imwe isubira inyuma, uyu muhanda uva muri santeri ya Gisakura uzamuka ujya kuri Nyungwe Top View Hill Hotel ntutunganyije kandi uterera cyane ku buryo imodoka ntoya bitazorohera kuwucamo.

Mu gikorwa cyo gusura uyu muhanda mu rwego rwo kureba uko wazakorwa, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/06/2012, umuyobozi w’akarere wungirije ushizwe imari, ubukungu n’iterambere Bahizi Charles, uzakorwa n’abakora imirimo nsimburagifngo.

Uburyo uyu muhanda uturuka mu Gasanteri ka Gisakura uteye.
Uburyo uyu muhanda uturuka mu Gasanteri ka Gisakura uteye.

Yakomeje avuga ko bagiye kwandikira urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa kugira ngo harebwe uko hakwifashishwa abari mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) babe bashyira amabuye muri uyu muhanda ube wifashishwa.

Bahizi yavuze ko aba bakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bazajya bakora uyu muhanda bataha iwabo, bakazaba bawutsindagiye kuko batateganije ibikorwa byo kwimura abaturage kugira ngo bawagure.

Ubuyobozi bw’akarere buteganya ko ikorwa ry’uyu muhanda ryatangirana n’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka