Kigali Serena Hotel na Nyungwe Forest Lodge ni zo hoteli zifite inyenyeri 5 mu Rwanda

Urutonde rwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rwerekana ko Kigali Serena Hotel na Nyungwe Forest Lodge ari zo hoteli zonyine zifite inyenyeri eshanu mu Rwanda.

Mu gikorwa cyo gutangaza uru rutonde cyabereye muri Serena hotel i Kigali, tariki 28/12/2011, amahoteli 31 yahawe inyenyeri zitandukanye kuva kuri eshanu ari na yo iri hejuru kugera ku nyenyeri imwe hagendewe ku ibipimo byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Urwo rutonde ruvuga ko The Manor, Lemigo, Mille Collines na Lake Kivu Serena ziri mu gice cy’amahoteli afite inyenyeri enye. Top Tower, Alpha Palace na Virunga Musanze ni amwe mu hoteli arindwi ari mu kigero cy’amahoteli afite inyenyeri eshatu. Amahoteli 16 niyo yahawe inyenyeri ebyiri naho Relay’s Gorilla Hoteli niyo yonyine yahawe inyenyeri imwe.

Igenzura n’ishirwa ku rutonde rw’amahoteli byakozwe n’ikipe y’impuguke mu by’amahoteri igizwe n’abakozi ba Leta, abacuruzi bo mu Rwanda hamwe n’impuguke zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Rica Rwigamba, ushinzwe ubukerarugendo n’ibidukikije muri RDB, yasobanuye ko isuku, umutekano, gushimisha, umurava wo kwakira abantu ndetse n’ingano y’ibyumba biri mu ingingo 16 zakurikijwe mu gutanga izi nyenyeri.

Rwigamba yavuze ko amahoteli atarashyizwe ku rutonde adahejwe kuko bazayashyiraho nyuma yo kuzuza ibyangombwa bayasabye birimo kuvugura inyubako. Yabijeje ko bazajya ku rutonde tw’ubutaha.

Perezida w’amahoteli, utubari n’amarestora, Denis Karera, yasobanuye ko uko inyenyeri zirutanwa ari na ko ubukuru bw’amahoteli burutanwa. Yabigereranyije n’inyenyeri zo mu gisirikare, aho umusirikare yongerwa inyenyeri bitewe n’ibikorwa byiza yakoze.

Monique Mukaruliza, Ministiri ushinzwe ibikorwa by’Afurika y’Iburasirazuba, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye 100% igikorwa cyo guteza imbere amahoteli mu Rwanda kuko ariyo nkingi y’ubukerarugendo. Yagize ati “ni yo [amahoteli] soko y’ifaranga ryo hanze rituma amafaranga y’u Rwanda agira igihagararo cyiza.”

Minisitiri Mukaruliza yasobanuye ko ishyirwa ku rutonde ry’amahoteli mu Rwanda hakurikijwe ibipimo by’Afurika y’Iburasirazuba birushaho guha amahoteli nyarwanda uburyo byo kumenyekana ku rwego rw’isi.

John Gara, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yavuze ko gutanga uru rutonde bizatuma amahoteli ahorana ishyaka ryo kunoza serivisi kugira ngo azamuke mu ntera kandi ko n’abashyitsi bazajya babasha guhitamo ihoteli bitewe n’urwego bashaka.

Mu byishimo byinshi yari afite, Jean Luc, ushinzwe imurikagurisha muri Nyungwe Forest Lodge, yavuze ko adatunguwe no kuba bahawe inyenyeri eshanu. Yabivuze muri aya magambo: “Twigisha abakozi bacu bihagije kandi tukanakora iyo bwabaga mu gutanga serivisi nziza muri buri gace kose kagize Nyungwe Forest Lodge.”

Nshimiyimana Barthazar, nyiri Virunga Hotel yahawe inyenyeri eshatu, yavuze ko Leta y’u Rwanda yaramufashije cyane mu kuzamura serivisi za hoteli ye maze ahiga ku mugaragaro ko agiye kuzamura serivisi ze kugira ngo ubutaha azahabwe inyenyeri enye.

Itangwa ry’inyenyeri ni ubwa mbere ribaye mu Rwanda akaba ari n’ubwa kabari muri Afurika y’Iburasirazuba kuko Tanzania ari yo iherutse gukora igikorwa nk’iki.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Virunga Hotel turabakunda cyane bagira service nziza Kandi numuyibozi wayo Muzehe barthazar turamukunda cyane mukva Ibibazo aba client baba bafite

Mbabazi Obed yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

twifza kumenya ibiciro kumafaranga y rwanda

Majambere Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

none ko tubona urwanda rwaerasigaye inyuma ntibyumvikana ukuntu kgl ifite hotel1 yinyenyeri eshanu kd hirirwa haririmbwa iterambere ubwose ririhe?

berabose mansuri yanditse ku itariki ya: 31-12-2011  →  Musubize

icyo dukeneye ni ukureba izi hoteli! turiya dufoto tubiri ntacyo tuvuze!! muzarebe igihe.com , abasomyi ba internet akenshi nti dukunda amagambo menshi! inkuru nk’iyi tuba dufite amatsiko y’amafoto ngo turebe izo hotel z’inyenyeri 5!!!

Byange yanditse ku itariki ya: 29-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka