Karongi: Plage ya Nyakariba izatahwa mu ntangiriro za Gashyantare

Nyuma y’igihe kirekire itegerejwe, plage mpimbano ya Nyakariba biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro hagati y’itariki 8-9 Gashyantare 2013. Ibirori byo kuyitaha bizabera rimwe n’igikorwa cyo gutangiza ubukerarugendo na sports mu Kivu.

Hari hashize igihe kirenga umwaka mu mujyi wa Kibuye hubakwa plage mpimbano ku nkengero z’i Kivu aho bita Nyakariba. Imirimo y’ubwubatsi yatangiye mu 2011 ariko yaje guhagarara kubera ibibazo bitandukanye birimo imiterere y’aho iri no kutabonera igihe ibyangombwa n’imari kugira ngo inyubako zirangire.

Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, abahagarariye RDB n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JDAF), basuye aho iyo plage irimo kubakwa, basanga imirimo igeze kure.

Imirimo yo kubaka plage ya Nyakariba igomba kurangira mbere ya tariki 08/02/2013.
Imirimo yo kubaka plage ya Nyakariba igomba kurangira mbere ya tariki 08/02/2013.

Rwiyemezamirimo urimo kuyubaka, Ngarambe Vedaste, yabijeje ko izaba yarangiye mu cyumweru kimwe ubundi igatahirwa rimwe n’imirimo yo gutangiza sports n’ubukerarugendo bwo mu Kivu.

Zimwe mu mbogamizi Ngarambe yari afite, ni umurongo w’amashanyarazi wari utaramugeraho ariko ubuyobozi bwa EWSA bwamwijeje ko bitarenze tariki 29/01/2013 aba yamaze kugezwaho amashanyarazi. Ikindi kibazo cy’ingorabahizi ni icy’umugezi ufite amazi yanduye wisuka mu Kivu, ku buryo ashobora gutuma abantu batinya kogera kuri iyo plage.

Ngarambe yavuze ko we afite ingamba z’igihe gito zo gushyiramo urugomero rw’amabuye n’ibindi bintu bizajya biyungurura amazi akisuka mu Kivu atanduye, ariko ngo bizajya bigorana igihe haguye imvura kuko nta kabuza amazi azajya azana imbaraga nyinshi agatuma na ya myanda irenga amabuye.

Ukuriye ishami rya RDB rishinzwe igenamigambi no kongera ibisurishwa mu bukerarugendo Karasira Faustin yavuze ko bafite gahunda yo kuhashakira igisubizo kirambye.

Rwiyemezamirimo Ngarambe Vedaste yerekana imbogamizi z'umugezi wisuka mu Kivu.
Rwiyemezamirimo Ngarambe Vedaste yerekana imbogamizi z’umugezi wisuka mu Kivu.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yavuze ko gahunda ya Leta ndetse n’akarere ka Karongi by’umwihariko ari ukwagura ibikorwa by’ubukerarugendo, Karongi ikaba ahantu nyaburanga ho mu rwego mpuzamahanga ku buryo uzajya aza kuharira amafaranga atazajya agira na rimwe asubizayo.

Abafatanyabikorwa nabo bemera ko uruhare rwabo ari ingenzi nk’uko byemejwe na perezida w’ihuriro ryabo (JDAF) Padiri Rutakisha Jean Paul, wagize ati “n’ubusanzwe akarere ka Karongi ni kamwe mu turere twiza mu gihugu, kumva noneho hagiye gutangizwa ubukerarugendo na sport byo mu Kivu ni ishema kuri twe nk’abafatanyabikorwa kuko serivisi nyinshi abazadusura bazaza basaba ni twe tuzifite”.

Mu nama yateguraga uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Karongi ku matariki ya 8-9 Gashyantare, ubuyobozi bw’akarere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bemeranyijwe ko ahari ibikorwa bigendanye n’ubukerarugendo n’amahoteli byose bigomba kuba bitunganyije, ibitarangiye bikarangizwa vuba, harimo nyine na plage ya Nyakariba.

Mu mujyi wa Kibuye batangiye no gushyiramo amatara yo ku muhanda.
Mu mujyi wa Kibuye batangiye no gushyiramo amatara yo ku muhanda.

Umwe mu bikorera wasabwe kurangiza ibikorwa ni nyiri Golf Eden Rock Hotel, Mugambira Aphrodis, urimo kwagura amacumbi, ubu akaba ageze mu mirimo yo gusoza.

Mugambira yatanze icyizere ko amacumbi mashya azaba yarangiye agatahirwa rimwe n’ibindi dore ko n’amakaro yamaze gusaswamo igisigaye ari ugushyiramo ibikoresho by’ubwiherero.

Hagati aho mu mujyi wa Kibuye batangiye no gushyiramo amatara yo ku muhanda nk’uko byari byemejwe mu mihigo ya 2012-2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amazing city...

myself yanditse ku itariki ya: 2-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka