Intambara yo muri Kongo ntabwo yigeze ihungabanya umutekano w’u Rwanda

Ikompanyi yo mu Rwanda ikora ibijyanye no kwita kuri ba mukerarugendo yitwa Thousand Hills Expeditions irabwira ba mukerarugendo bose baza gusura u Rwanda ko intambara ibera muri Kongo itigeze ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyi kompanyi iratangaza ibi mu gihe hari amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo ku isi avuga ko intambara ibera muri Kongo ishobora kuba yarahungabanyije umutekano mu Rwanda.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Andrew Nganga umuyobozi mukuru wa Thousand Hills Expeditions ahumuriza ba mukerarugendo, abashishikariza kuza mu Rwanda kuko hari amahoro n’umutekano.

Agira ati: “…ku bijyanye n’imikorere yacu, aho turi i Kigali, ntabwo ibibera muri Kongo byigize biteza umutekano muke kandi mu Rwanda akazi karakomeje nk’uko bisanzwe; nk’uko na Ambasade ya Amerika iri mu Rwanda ibyemeza”.

Akomeza avuga ko hagize igihinduka mu Rwanda, Thousand Hills Expeditions yaba iya mbere mu kubimenyesha abakiriya bayo ngo kuko ntibifuza kuba babazana ahantu hadatekanye.

Thousand Hills Expeditions iza mu makompanyi ya mbere mu Rwanda afata neza ba mukerarugendo abatembereza ahantu nyaburanga mu Rwanda. Ibyo byatumye mu mwaka wa 2010, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiyiha igihembo kubera ko yabaye indashyikirwa mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Parike y’ibirunga iratekanye

RDB nayo ibwira ba mukerarugendo n’abandi bantu bagana u Rwanda ko Parike y’Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda itekanye nubwo muri Kongo, igihugu gihana imbibi n’u Rwanda, hari intambara.

Rica Rwigamba ukuriye ishami ryita ku bukerarugendo muri RDB avuga ko ubukerarugendo mu Rwanda bujyana n’amahoro ndetse n’umutekano.

Agira ati “umutakano w’abadusura twawugize intego. Turamenyesha abasura u Rwanda bose ko hano umutekano ari nk’uko bisanzwe kandi ni amahoro n’umutekano gutembera mu gihugu cyacu”.

Kubera umutekano uri mu Rwanda byatumye n’abakerarugendo basura u Rwanda biyongera ku buryo mu gice cy’umwaka wa 2012 gishize, amafaranga ava mu bukerarugendo yiyongereho 11% ugereranyije n’igihe kimwe cy’umwaka wa 2011.

Hinjiye amadevise agera kuri miliyoni 128.3 y’amadorali (arenga miliyari 76 Frws) mu gihe umwaka ushize hari hinjiye gusa amadorali miliyoni 115.6 (arenga miliyari 69 Frws); nk’uko bigaragazwa na RDB.

Kuri ubu mu Rwanda hari ibyumba bigera ku 6500 gusa bishobora kwakira ba mukerarugendo. Guverinoma y’u Rwanda irashishikariza abashoramari gushora imari mu bijyanye no kwakira ba mukerarugendo bubaka amahoteri n’amaresitora mu rwego rwo guhaza umubare wa bamukerarugendo ugenda wiyongera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka