Inkomoko n’amateka y’ikibuye cya Shali

Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare-Akanyaru werekeza i Burundi kivugwaho inkomoko zitandukanye, ariko iz’ingenzi usanga zishingiye ku mwami Ruganzu Ndori.

Abantu bamwe bemeza ko ku gihe cy’umwami Ruganzu Ndori, igihe uyu mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumurwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza.

Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya na gato urwo uruziramire, mu gihe ngo bose bari bahunze yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, maze ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.

Abandi bantu bo bavuga ko ku bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo. Uko rwangizaga ibi byose niko rwanabuzaga abahahita kujya gutura umwami Ruganzu.

Aho iryo buye risadutse ngo ni umurizo w'urwo ruziramire.
Aho iryo buye risadutse ngo ni umurizo w’urwo ruziramire.

Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire maze ruhungira mu mwobo wari uhari. Ngo Ruganzu yafashe ibuye aripfundikiza wa mwobo rwahungiyemo, afata n’irindi kandi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.

Niyo mpamvu bamwe mu bahaturiye bavuga ko ibi bibuye biramutse bivuyeho, rwa ruziramire rwagaruka rukamira abahaturiye rukanangiza umutungo wabo.
Mu gihe bigaragara ko ari isuri igenda ivanaho umusenyi ukikije iryo buye abahaturiye bemeza ko iri buye rihora rikura.

Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini, dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukobakwirinda. Kugituritsa.

Nkurunzuza. Near. Belson. yanditse ku itariki ya: 28-05-2021  →  Musubize

Turabashimira cyane gs nkomokamukarere rubavu nkimaragusoma yamateka nagiye gusurahahantu nsanga aribintubitangaje cya gs mwatubwiye kumurizo ntimwatubwi kugifuniko kiriheju.murakozo

Tuyizere leoporc yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Murakoze! Niba atari ukubagora mwambwira aho iryo buye riherereye.

Niyigena Cassien yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

Urakoze cyane Musanabera kuri iyi nkuru. Nkunda gukurikira inkuru z’umuco kuri uru rubuga none nagirango ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru.Iyo ukurikiranye amateka ya Ruganzu agaragaza ko atigeze ahsyamirana n’ uburundi. ahubwo yaje areba abahinza bari barigabanyije igihugu cya se ndahiro ari yo mpamvu yitwaga ruganzu rugambirirabahinza.

mu bo yishe bavugamo Mbandahande, Nyaruzi, Mbebirimabya n’abandi.
naho mu bihugu yateye usanga byiganjemo abahinza :

1. UBbunyabungo
2. U Bugara
3. U Buhoma
4. U Bukonya
5. Kibali
6. Bunyambilili
7. U Bugoyi
8. Bwishaza
9. Na Bungwe

ikindi amateka y’’ u Burundi atwereka ni uko yatangiye mu kinyejana cya 17 ku ngoma ya Ntare I Rushatsi ari naho havugwa igitekerezo cya Ngoma ya Sacyega n’ itangira ry’inteko y’ abashingantahe. ubwo rero kubihuza na ruganzu wabayeho mu by’ikinyejana cya 15 sinzi ko byahura. ikindi ni uko ibyo bavuga Ruganzu harimo amakabyo menshi.

Murakoze

Fidele NIYIGABA yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka