Ingabo z’u Rwanda zashyikirije RDB ubuvumo bwa Musanze ku mugaragaro
Ingabo z’u Rwanda, umutwe w’Inkeragutabara, zashyikirije ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ubuvumo bwa Musanze nyuma yo kumara amezi 11 zibutunganya, bukaba bwuzuye butwaye miliyoni zisaga 200.
Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi mukuru wa RDB, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, ngo abatuye umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze barasabwa kugira iki gikorwa icyabo, kugirango kibashe kubageza ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “iki ni igikorwa cy’iterambere mubonye mu murenge wanyu, ntabwo cyatanga umusaruro mutabidufashijemo. Turasaba ko mukigira icyanyu”.
Ibi kandi byemejwe n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, wabwiye abatuye aka gace ko iki ari igikorwa cy’iterambere cyibonetse mu murenge wabo, kigiye kwinjiriza igihugu amadevise.
Yagize ati: “Ubu buvumo mureba, ntabwo ari icyobo gusa. Buzinjiza amadevize menshi namwe abagereho. Amahoteli agiye kubakwa mubone akazi, umusaruro wanyu ugurwe, muhinge imbuto zigurwe maze amafaranga muyakirigite”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, Rica Rwigamba, yavuze ko ubuvumo bwahoze buriho, icyakozwe akaba ari ukubutunganya kugirango abashaka kubusura biborohere.
Yagize ati: “Ubuvumo bwamye buri hano, ndetse bukoreshwa n’ababuturiye, ariko ntabwo cyari cyarigeze gitunganywa ndetse kinamenyekanishwa ngo kibe cyasurwa n’abakerarugendo. Icyo twakoze ni ukubutunganya ngo ababusure babashe kunyuramo biboroheye”.
Yongeyeho ati: “Turashaka ko ba mukerarugendo nibaza muri aka gace bagasura ingagi mu birunga bakifuza no kugira ikindi gikorwa basura bagera na hano. Uko batinda muri aka gace ni ko bazarushaho kuhasiga amadevise menshi”.
Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe, mu ijambo rye yibanze ku gushimira guverinoma iyobowe na Perezida Paul Kagame uhora ureba kure, ngo igihugu kirusheho gutera imbere.
Yashimiye kandi abatuye akarere ka Musanze ku bw’umutekano bagizemo uruhare, kuko iyo uba udahari nta bikorwa nk’ibi by’iterambere twageraho.
Ubuvumo bwa Musanze bufite uburebure bwa kilometero hafi ushanu, cyakora ahatunganyijwe hakaba ari kilometero zigera kuri ebyiri. Ubu buvumo kandi bwatumye hatangira umushinga wo kubaka hoteli iruhande rwabwo. Kuri uyu wa kane tariki 05/12/2013 ikaba yashyizweho ibuye ry’ifatizo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Musasa hararushaho gusobanuka
ingabo zacu zirasobanutse koko! bimaze gukaragara ko iterambere ry’u rwanda ryahagurukiwe. ndizera ko bikomeje gutya kandi ni koko tuzagera kuri byinshi.
turashimira ingabo zacu ko zatabaye u rwanda andi zikaba zikomeje no kudushakira ibyadureza imbere nyuma. that is wonderful