“Ibisi bya Huye” bigiye kugirwa ahantu nyaburanga

Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yifatanyije na Club Ibisumizi kuri uyu wa 13/12/2014 batangiza ubukerarugendo na siporo ku musozi wa Huye mu rwego rwo kumenyekanisha amateka y’aho hantu nyaburanga.

Ku ngoma y’umwami Ruganzu II Ndoli, ibisi bya Huye byari bituwe na Nyagacecuru ntihari mu Rwanda, bituma uyu mwami ajya kuhabohoza akoresheje ingabo ze zitwaga Ibisumizi ari naho Club Ibisumizi ifite intego yo kubungabunga amateka y’ibisi bya Huye yakuze izina.

Kuva Nyagakecuru yaterwa akanicwa n’ingabo z’Ibisumizi, nta wundi muntu uratura mu bisi bya Huye. Ayo mateka yose ngo niyo Club Ibisumizi ishaka kumenyekanisha ndetse bakayabyaza umusaruro.

Kubera ukuntu umusozi wa Huye uhanamye, bamwe mu bawuzamuka bitwaza inkoni.
Kubera ukuntu umusozi wa Huye uhanamye, bamwe mu bawuzamuka bitwaza inkoni.

Uko abitabiriye gutangiza ubukerarugendo na siporo ku musozi wa Huye bazamukaga uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2400 bagendaga basobanurirwa amateka y’uyu musozi na Jérôme Kajuga, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Umuco n’Ubumenyi Nyamuntu muri Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda.

Bageze ku gice cy’uyu musozi bita ku Kabakobwa, Bwana Kajuga yagize ati « aha turifuza ko mu minsi iri imbere haba urubohero ruhoraho, abanyamahanga cyangwa abana bakibyiruka batazi urubohero icyo ari cyo, bakarubona. Ariko noneho, hakaba n’aho abakobwa bajya bahurira bakajya inama».

Jerome Kajuga, Umuyobozi w'ishami rishinzwe Umuco n'Ubumenyi Nyamuntu muri Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, yagendaga asobanura amateka yo ku bisi bya Huye
Jerome Kajuga, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Umuco n’Ubumenyi Nyamuntu muri Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, yagendaga asobanura amateka yo ku bisi bya Huye

Yunzemo ati « Si n’abakobwa gusa, ni urubyiruko muri rusange. Nk’uwo muco wo guca imyeyo Abanyarwanda bo hambere bahaga agaciro, uyu munsi ushobora gukorwa ukundi: abantu bashobora kwicara bakaganira ku buryo bwo kuboneza urubyaro, kuko na wo wari ugamije n’ubundi gutegura ababyeyi bo mu gihe kizaza».

Nyuma yo kunanara umusozi, bakoze imyitozo ngororamubiri.
Nyuma yo kunanara umusozi, bakoze imyitozo ngororamubiri.

Abari muri uru rugendo bageze n’ahari ikidendezi cy’amazi atajya akama cyangwa ngo yiyongere, haba mu gihe cy’imvura cyangwa mu cy’impeshyi. Ngo bahita ku iriba rya Nyagakecuru. Bivugwa ko ari ryo ryuhirwagaho inka za Nyagakecuru.

Bageze n’aho bivugwa ko hari urugo rwa Nyagakecuru, ni uko bahatera igiti cy’umuvumu. Ngo bwari uburyo bwo kuvuga ko hatakiri itongo, ahubwo ko habaye ahantu hazajya hagendwa n’abantu.

Siporo ni ngombwa mu buzima

Mu ijambo rye, Minisitiri Habineza yashimiye Club Ibisumizi yateguye iki gikorwa, maze anibutsa abamwumvaga ko siporo ari ngombwa mu buzima agira ati « bivugwa ko umuntu mukuru agomba kugira nibura siporo amasaha abiri n’iminota 30 mu cyumweru. Ubaze ni nk’iminota 40 buri munsi».

Ku itongo rya Nyagakecuru hatewe igiti cy'umuvumu, bishaka kuvuga ko hatakiri itongo, ahubwo ahagendwa.
Ku itongo rya Nyagakecuru hatewe igiti cy’umuvumu, bishaka kuvuga ko hatakiri itongo, ahubwo ahagendwa.

Yunzemo ati « iyo ukora siporo ntusaza, iyo ukora siporo uhora mu mutwe ukeye. Ni cyo gituma dushaka ko buri Munyarwanda akora siporo. Abanyarwanda bose nibakora siporo, ya paradizo duhora tuvuga tuzaba twayigezeho».

Yagiriye inama kandi n’abantu bakuru agira ati « Niba mudashaka kurwara tansiyo, niba mudashaka kurwara diyabete, niba mudashaka kurwara rubagimpande, ibanga ni siporo. Niba mudashaka kurwara itichose, itiku, ibanga ni siporo. »

Ku iriba rya Nyagakecuru.
Ku iriba rya Nyagakecuru.

Biteganyijwe ko buri kwezi, abagize Club ibisumizi bazajya bazamuka uyu musozi wa Huye mu rwego rwo kurwanya ubusaza. Ngo ababishaka bazajye baza kwifatanya na bo, kandi ngo nyuma y’umwaka abazaba baritabiriye kurusha abandi bazahabwa ibihembo.

Abari bitabiriye siporo bahagurutse ku ngoro z'umurage w'u Rwanda.
Abari bitabiriye siporo bahagurutse ku ngoro z’umurage w’u Rwanda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mutugezeho amateka yose

shumbusho yanditse ku itariki ya: 26-12-2016  →  Musubize

Ese har’uruziramire koko?

Etienne RUKUNDO HITIM yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

nifuza ko umwobo wa RUGANZU II NDOLI ruherereye k’umusozi wa mpanda mu karere ka huye wakitabwaho kuko mbwirwaho amateka atandukanye sinsobanukirwe

Etienne RUKUNDO HITIM yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

amateka yacu cyane nkaha hantu hagize abantu bakomeye hagimba kubungwabungwa maze abana bacu bakazamenye u Rwanda rwa kera ndetse bakagerenya naho bazaba bageze

ruli yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

dukenye ingengabihe yo kujyayo ngo natwe tuzajyane

venant hakizimana yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

njye nifuzaga ko mwazakora ingengabihe yo kujyayo natwwe tukabimenya tukitegura nkabatuye kure ya huye, mukareba uburyo mwayitangaza

venant hakizimana yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka