IBINTU 10 USHOBORA GUSURA MU RWANDA UKUYEHO GUSURA INGAGI
Mu Rwanda hari ahantu Nyaburanga henshi ho gusura; gusa abantu benshi bibanda ku gusuga Ingagi. dore ahandi hantu Nyaburanga icumi hasurwa
1. Gusura Pariki ya Nyungwe irimo amako menshi y’Inkende, Gusura pariki y’ Akagera
2. Kujya kurira ibirunga Mu Rwanda habarizwa umusozi wa gatanu murermure muri Afurika,cyangwa Gukora Siporo y’Amagare yo Misozi y’u Rwanda
3. Gusura Ingoro y’ umwami, i Nyanza.
4. Gusura ibyiza by’Umuco Nyarwanda mu Karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru mu Kigo Ndangamuco Iby’ Iwacu.
5. Gusura Urwibutso rwa Jenocide ahantu hatandukanye nka: Urwibutso rwa Kigali, Urwibutso rw’ I Murambi , Urwibutso rw’i Nyanza Kicukiro; n’ Urwibutso rw’I Ntarama.
6. Gusura ibiyaga bitandukanye n’ibihakorerwa cyane cyane Ikiyaga cya Kivu.
7. Gukora siporo nyinshi zikorerwa mu biyaga binini izi zikaba zakorerwa ku Kiyaga cya Kivu
8. Kuruhukira ku kiyaga cya Muhazi kuri kilometer 60 uvuye i Kigali
9. Gusura no gutembera umujyi wa Kigali, no kumenya amateka yawo ukoresheje imodoka ya Bisi
10. Gusura Pariki ya Nyungwe cyane cyane amasumo y’amazi ndetse n’Indabo z’amoko menshi zihaboneka
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nababwiraga ahandi hantu wasura nicyo wakora uhageze:
Ni mu karere ka MUHANGA kuri AZIZI LIFE aho ababishaka bajya kwiga uko ubuzima n’akazi ko mucyaro bimeze.
Aha ntabwo ureba gusa ahubwo urakora.
KUBATARGERA MUBUZIMA NKUBWO RERO NABABWIRA IKI UMWANYA NI UYU!
Mwanasura link yacu mukirebera byinshi kuri ibi:www.azizilife.com/get-involved/experiences
Nk’ijwi rya rubanda mwadufasha kugeza iyi nkuru kuri benshi,muzaba mudufashije cyane.
Thanks.
urwobo rwa bayanga ruri i Kibugabuga mu Bugesera,
Ko mutavuzemo gusura Pariki y’AKagera
Gusura Hotel Faucon, aho Umwami Rudahigwa yafatiraga agatama, Gusura Ingoro y’ubucuruzi ya Huye (iki gihe) cyera ikaba yari ingoro y’ubutabera y’inkubito y’imanzi, Gusura Isumo rya Rusumo, Gusura kwa Set i Shangi mu karere ka Nyamasheke aho akaba ariho Dr Richard Kandt (Kanayoge washinze Kigali) yinjiriye bwa mbere mu Rwanda aho akaba ari naho Mr Hirt yasomeye misa ya mbere mu Rwanda ku italiki ya 01/05/1990 ayisomera aba Topographe b’abadage bari bari gupima ikiyaga cya Kivu uko kingana...
Ndabashimiye, ni byiza ko muba mwatugereye aho twese tutabasha kugera mukanatumenyesha ibyiza twasura. Ariko nabongereraho ko i Nyanza hanasurwa Inzu Ndangamurage y’Ubugeni, Inyamibwa z’Inyambo mwasanga mu Rukali ndetse n’Umusezero w’Umwami Mutara Rudahigwa ndetse n’Umwamikazi Rosalie Gicanda uherereye ahitwa i Mwima.
Ikindi nabisabira, aha hantu nyaburanga muturangiye mwajya munadushyiriraho adress emails na tel kugirango abashaka kuhasura bakore za reservation by’akarusho mukadushakira n’ibiciro mukabishyira ku rubuga. nshimiye umurava K2D itangiranye.