Hotel Château Le Marara yahagaritswe by’agateganyo
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwategetse ko ibikorwa bya Hotel Château Le Marara bihagarara, nyuma y’iperereza ryakozwe, bikagaragara ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.

Itangazo RDB ishyize ku rubuga rwa X, rigira riti "Guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, Hotel Château Le Marara ntiyemerewe kongera gukora. Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye".
RDB ivuga ko kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora, mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.
Urwego rw’Igihugu ruhagaritse iyi hotel nyuma y’iperereza ku birego by’imitangire mibi ya serivisi, bivugwa muri hoteli Château Le Marara. Ibyo birego byatanzwe n’abakiriya bitabiriye ubukwe bwabereye kuri iyo hoteli iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ni ibirego bagejeje ku buyobozi bw’iyo hoteli bijyanye n’imitangire mibi ya serivisi, uburangare ndetse no kwanga gusubiza amafaranga abakiriya ku bw’ibyabaye, bashinja hoteli ko ari amakosa yayo.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|