Burera: Ahitwa “Ku Kabazungu” ngo nta muzungu uhanyura atabanje kuhahagarara

Agasozi kitwa “Ku Kabazungu” gaherereye mu mudugudu wa Mariko, akagari ka Kaganda, umurenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, gafite amateka kuburyo ngo iyo abazungu bahageze bahagarara bagafotora.

Ako gasozi kari ahantu hatumburutse ku buryo iyo umuntu agahagaze ho aba yitegeye ahantu hatandukanye mu karere ka Burera ndetse anareba neza ikiyaga cya Burera hafi ya cyose.

Ako gasozi gaturiye umuhanda uva muri santere ya Kidaho iri mu murenge wa Cyanika, ugana muri santere ya Butaro ahaherereye ibitaro bya Butaro, ho mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera.

Abatuye kuri ako gasozi bavuga ko impamvu bahise “Ku Kabazungu” ari uko iyo abazungu bahageze bahahagarara bakabanza gufata amafoto y’ikiyaga cya Burera, n’ibindi byiza bitatse akarere ka Burera, baba bitegeye neza.

Mungaruriye Theoneste avuga ko mu myaka ya 1970 ku Kabazungu habaga inzu isakaje amabati abazungu babagamo.
Mungaruriye Theoneste avuga ko mu myaka ya 1970 ku Kabazungu habaga inzu isakaje amabati abazungu babagamo.

Mungaruriye Theoneste, umwe mu batuye kuri ako gasozi, avuga ko mu myaka ya 1970 hari hatuye abazungu kandi ngo baje kuhatura kuko babashaga kwitegera ahantu henshi bareba ibyiza bitase u Rwanda.

Mungaruriye ufite imyaka 53 y’amavuko avuga ko yabyirutse abona “Ku Kabazungu” hubatse inzu iringaniye isakaje amabati, ituwemo n’abazungu. Muri ako gace ngo nibwo bwa mbere bari babonye inzu isakaje amabati.

Aho iyo nzu yari yubatse ngo hari hameze neza, abazungu batandukanye bakahaza, bagateka, bakarya ndetse ngo bakanaharara. Nta bandi bantu bari batuye hafi aho, abazaga kureba abazungu baturukaga ahandi nk’uko Mungaruriye abihamya.

Yongeraho ko mu myaka ya 1980 abazungu batangiye kugabanuka kuza kuri ako gasozi, abari bahatuye baragenda. Ngo ariko ntazi impamvu abazungu bahavuye. Kuva ubwo abaturage batangiye gutura Ku Kabazungu.

Ku Kabazungu ahari hubatse inzu abazungu babagamo hasigaye itongo.
Ku Kabazungu ahari hubatse inzu abazungu babagamo hasigaye itongo.

Kuri ubu iyo umuntu ageze “Ku Kabazungu” ntamenya niba harigeze kuba iyo nzu yari ituwemo n’abazungu. Hagaragara itongo ry’aho yari yubatse gusa ndetse n’andi mazu y’abaturage ku ruhande.

Ikindi ni uko kuri ubu “Ku Kabazungu” n’ubundi iyo abazungu bahageze barahagarara bagafata amafoto y’aho bitegeye. Ariko n’abandi bantu batari abazungu baba basuye akarere ka Burera, iyo bahageze nabo barahagarara.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka