Basabwe gushyiraho igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo
Abagize Sena y’u Rwanda basabye abayobozi b’Akaree ka Nyamasheke ko bashyiraho igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo mu gihe cya vuba.
Babitangaje ubwo basuraga akarere ka Nyamasheke mu kurebera hamwe uko ubukerarugendo buhagaze, kuri uyu wa gatatu tariki 20 Mata 2016.

Visi perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu muri Sena, Senateri Sebuhoro Celestin yavuze ko bigoye ko ubukerarugendo bwakorwa neza nta gishushanyombera cyabwo ngo umuntu wese wifuza khaugera amenye aho yasura anabashe kumenya ibyiza bihari.
Yagize ati “Hari imyumvire Abanyarwanda bagomba guhindura bagasura ibyiza nyaburanga mu ba mbere.
Ahari ibiranga amateka bakahabona ariko kandi bikandikwa uje kuhasura akabasha kubisoma,ibyo byose bizaherekezwa n’uko hari igishushanyo mbonera cy’aho ushobora kubisanga.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwavuze ko umwaka utaha icyo gishyushanyo mbonera kizaba cyabonetse, mu gihe abashoramari mu bukerarugendo bakigaragaza ko hakirimo ibibazo kugira ngo bitabire gushora imari yabo mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Nsenguyumva Barakabuye ushora imari mu bukerarugendo yavuze ko nk’abashora imari bibagora gushora imari mu turere nka Nyamasheke kuko badahita babona inyungu.
Ati “Hakagombye kuba amategeko yihariye atugenga akurura abashoramari, hari amabanki atita ku mitere y’ahashowe imari, ibikorwaremezo nk’imihanda n’amashanyarazi bikagezwa aho ibyiza nyaburanga biherereye n’ibindi bigikeneye ubuvugizi ngo aka gace kabyare umusaruro w’ubukerarugendo.”
Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere gafite ibyiza nyaburanga byinshi, birimo ishyama rya Nyungwe, ikiyaga cya kivu n’ahantu henshi h’amateka.
Kuri ubu, umuhanda wa kaburimbo witiriwe umukandara wa Kivu (Kivu Belt) ukaba uri mu nzira zo kuzura.
Ohereza igitekerezo
|