Amadevize ava mu bukerarugendo yiyongereyeho 32%

Mu mezi umunani ya mbere y’uyu mwaka wa 2011 ubukerarugendo mu Rwanda bwinjije amadevize asumbye ay’umwaka ushize ku kigero cya 32%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyatangaje ko kugeza muri kanama uyu mwaka u Rwanda rwinjije miliyoni 173 z’amadolari y’Amerika.

Ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Rica Rwigamba, yatangarije Reuters ko kuva mu kwa mbere kugeza mu kwa munani 2011, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo basaga 593.000.

Yavuze ko ugereranyije n’amezi umunani y’umwaka ushize, amadevize yinjiye yazamutse ku kigero cya 32%. Yemeza ko bashobora kwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 216 z’amadorali uyu mwaka.

Rwigamba yavuze ko ubukerarugendo ari rumwe mu nzego zikoresha cyane amafaranga y’amahanga mu Rwanda kandi ko kugeza ubu igihugu nta ngaruka cyari cyagira zikomoka ku bibazo ibihugu bikoresha i Euro biri guhura nabyo.

Imibare ya RDB ko ba mukerarugendo baturuka mu Bwongereza biyongereye ku kigero cya 40% ugereranyije n’ umwaka ushize.

Urusobe rw’ibidukikije ndetse n’ingagi zo mu birunga biza ku isonga mu bisurwa cyane na ba mukerarugendo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka