Abazitabira “Transform Africa” bahishiwe udushya twinshi

Serena Hotels yateguriye abazitabira inama ya Transform Africa yenda kuba, udushya turimo kubatembereza no kubafasha kuruhukira ku kiyaga cya Kivu.

Ibyo abakiliya b’iyi hotel bazagenerwa mu rwego rwo kubafasha kuruhuka, mu gihe iyi nama izaba itangiye tariki 19 Ukwakira 2015.

Abashyitsi bazitabira inama ya Transforma Africa bazerekwa ibyiza by'u Rwanda birimo n'ikiyaga cya Kivu.
Abashyitsi bazitabira inama ya Transforma Africa bazerekwa ibyiza by’u Rwanda birimo n’ikiyaga cya Kivu.

Charles Muia, umuyobozi wa Serena Hotels mu Rwanda, avuga ko inama ikirangira ari bwo abakiriya babo bazahita burizwa imodoka bakajyanwa ku ishami ry’iyi hoteli riri i Rubavu ku kiyaga cya Kivu ari na ho bazarhukira mbere y’uko basubira iwabo.

Agira ati “Ba mukerarugendo bazasabwa gufata imyanya yabo hakiri kare kugira ngo bitegure guhita berekeza kuri Serena Hotel yo ku kiyaga cya kivu.”

Inama ya Transform Africa y’uyu mwaka u Rwanda ruzaba ruyakiriye ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko itangiye mu 2013.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera ku 2,500 baturutse hirya no hino ku isi barimo abahagrarariye za guverinoma n’ibigo mpuzamahanga. Ikazitabirwa kandi n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bagera ku 10.

Muia yizera ko iyi nama izasiga izamuye ubukerarugendo bw’u Rwanda ikanerekana aho u Rwanda rugeze mu mitangire ya serivisi.
Umwaka ushize igice cy’abakora mu by’ubukerarugendo bakuye amafaranga agera muri miliyoni 304.0 z’amadolari muri iki gikorwa iki gikorwa. Umubare wiyongereyeho 4% ugereranyije na miliyoni 293.6 z’amadoari ya Amerika yari yinjiye mu 2013.

Muia akemeza ko ibyo byose byagezweho kubera u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi kibereye ubukerarugendo bw’ingeri zose.

Ati “u Rwanda rufite umutekano, isuku kandi nta rujya n’uruza rw’abantu rukabije bituma uko ruteye byorohera kwakira abakerarugendo bose.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyiza twese turishimiye ubutymirw

nduwapatrick yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

kuruhuka ningenzi ariko waruhukira rubavu bikarusha

fiston yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

transform africa izasigira urwanda agatubutse.umutekano w urwanda ni wo utuma rwizerwa kwakira inama nkizi

murenzi yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

gutemberera i rubavu ntako bisa haba amahumbezi utasanga ahandi

gakwaya yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka