Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gifite gahunda yo gutangiza ubukerarugendo na siporo mu Kivu, hagamijwe gukurura ba mukerarugendo benshi.
Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare-Akanyaru werekeza i Burundi kivugwaho inkomoko zitandukanye, ariko iz’ingenzi usanga zishingiye ku mwami Ruganzu (...)
Ikigo kitwa Gazella Safaris kiyemeje gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo cyane cyane urubyiruko, ibyo bikorwa bikaba byaratangirijwe mu karere ka Bugesera.
Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira ubukerarugendo bwo gusura inyoni maze bakareba amoko atandukanye ndetse bareba n’ibyiza bitatse u Rwanda.
Sitade umwami Mutara III Rudahigwa yakiniragaho umupira w’amaguru yubatse mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ishobora kugirwa ahantu nyaburanga ikajya inakira imikino ikomeye iramutse itunganyijwe neza.
Ikompanyi yo mu Rwanda ikora ibijyanye no kwita kuri ba mukerarugendo yitwa Thousand Hills Expeditions irabwira ba mukerarugendo bose baza gusura u Rwanda ko intambara ibera muri Kongo itigeze ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Akarere ka Nyamasheke kiyemeje gucyemura ikibazo cy’umuhanda ugana hoteli ya Nyungwe Top View Hill utari meze neza, bikaba byagoraga ba mukerarugendo n’abandi bajya kuri iyi hoteli.
Mu Rwanda hagiye gutangira uburyo bushya bwo kwaka no kwishyurira serivisi hakoreshejwe internet. Ubu buryo buzafasha cyane abakerarugendo b’abanyamahanga bifuza kuza mu Rwanda bazabasha kwaka no kwishyura serivise bifuza mbere yuko bagera mu Rwanda.
Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google cyatangiye gahunda yo kumurika bimwe mu bice nyaburanga n’iby’ubukerarugendo mu mujyi wa Kigali no mu Majyaruguru y’igihugu binyujijwe ku murongo wa internet.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buratangaza ko imirimo yo gukora igishushanyo mbonera kigaragaza uko ku nkengero z’ikiyaga cya Sake hagirwa umujyi nyaburanga igeze kure.
Urutonde rwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rwerekana ko Kigali Serena Hotel na Nyungwe Forest Lodge ari zo hoteli zonyine zifite inyenyeri eshanu mu Rwanda.
Amezi atatu arashize ahitwaga ko ari umusozi wanamye mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu hatunyanywa ngo habe hamwe mu hantu nyaburanga mu karere ka Rubavu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), tariki 27/12/2011, cyahaye abanyamuryango ba koperative Nyabihu Tourism imyenda izajya ifasha abayobora abakerarugendo “guides” ndetse banahabwa ibyuma bifasha umukerarugendo kureba inyoni cyangwa inyamaswa iri kure (...)
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kiratangaza ko imyakirire y’abifuza serivisi zitandukanye mu Rwanda bitari ku rwego mpuzamahanga rwo kwakira abakiriya, ndetse bikaba bitanageze ku mahame agenderwaho muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu mezi umunani ya mbere y’uyu mwaka wa 2011 ubukerarugendo mu Rwanda bwinjije amadevize asumbye ay’umwaka ushize ku kigero cya 32%.
Mu Rwanda hari ahantu Nyaburanga henshi ho gusura; gusa abantu benshi bibanda ku gusuga Ingagi. dore ahandi hantu Nyaburanga icumi hasurwa