Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyaruguru barasaba ubuyobozi ko bwakubakira amabuye abiri aherereye mu Kagari ka Nyanza ho mu murenge wa Ngera, aho bakunda kwita ku “kibuye cya Shali” bafata nk’ahantu nyaburanga, kugirango hajye habasha kwinjiza (...)
Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yifatanyije na Club Ibisumizi kuri uyu wa 13/12/2014 batangiza ubukerarugendo na siporo ku musozi wa Huye mu rwego rwo kumenyekanisha amateka y’aho hantu nyaburanga.
Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Nyanza bakomeje gukora ibishoboka byose ngo umujyi waho urusheho gukurura Bamukerarugendo maze bajye bakirwa n’umwuka mwiza wuzuyemo amafu n’amahumbezi aterwa n’ibiti byatewe.
Isenga rya Nyemana riri mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi; niho abakobwa bo muri aka gace bajyaga kwigira kuboha, ndetse abakuze bagahabwa inama zo kwita ku rugo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyazaniye imbaga y’abakirisitu bateraniye i Kibeho mu masengesho ya Assomption iba buri tariki 15 Kanama, umuyoboro wa interineti-nziramugozi (wireless).
Abakarani bibumbiye muri koperative “Comep turwamye ubukene” ikorera ahitwa ku Ntenyo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yatangije ibikorwa byo gutanganya ahitwa “ku mugina w’imvuzo” hazwi cyane mu mateka kuko ariho umukungu Mirenge wo ku Ntenyo yajyaga amena ibivuzo by’inzoga abagaragu be babaga (...)
Abaturage bo mu murenge wa Rutare barasaba ko ahashyingurwaga abami b’u Rwanda n’abagabekazi hari muri uwo murenge hashyirwa mu byiza nyaburanga by’u Rwanda kugira ngo hakorerwe ubukerarugendo hinjize amafaranga kandi n’ayo mateka ntiyibagirane.
Ibihugu bitatu, u Rwanda, Kenya na Uganda, byishize hamwe bigashyiraho visa imwe y’ubukerarugendo muri ibi bihugu, byizeye ko izazamura ubukungu muri byo no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, aravuga ko kuba inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II yanyujijwe mu buvumo bwa Musanze, ari indi ntambwe akarere ayoboye gateye mu bukerarugendo, kuko bizatuma ubu buvumo burushaho kumenyekana.
Bisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, amazu acumbikira abagenzi atandatu yashyizweho ingufuri kubera agasuzuguro no kudashyira mu bikorwa ibyasabwe n’ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwafunze by’agateganyo Hotel Golf Eden Rock iri ku nkengero z’ikivu mu karere ka Karongi, igikorwa cyabaye ahagana mu ma sa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/12/2013.
Ingabo z’u Rwanda, umutwe w’Inkeragutabara, zashyikirije ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ubuvumo bwa Musanze nyuma yo kumara amezi 11 zibutunganya, bukaba bwuzuye butwaye miliyoni zisaga 200.
Umusuwisi witwa Jérémie Robyr akaba ari inzobere mu gukora inyigo z’ubukerarugendo n’ibibuga bikorerwaho umukino wa Golf mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyanza tariki 8/011/2013 yasize yijeje ubuyobozi bw’ako ubufatanye mu gushakisha uko ubukerarugendo na Siporo byatera imbere muri aka (...)
Impugucye z’Abadage zakoze igishushanyo mbonera kigaragaza ahashyirwa ibikorwa by’ubucyerarugendo mu mu turere dukikije dukikije ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt) zivuga ko gishyizwe mu bikorwa, hakongerwa amahirwe ku bucyerarugendo mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buratangaza ko ahahoze rya Gishwati nihamara gutunganywa hazagirwa ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo ngo kuko hatunganyijwe neza haba hamwe mu hantu heza hanogera icyo gikorwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, butangaza ko ku kirwa cya Cyuza kiri mu kiyaga cya Burera, muri uwo murenge, hari kubakwa inzu abakerarugendo n’abandi bantu babyifuza bazajya baruhukiramo bareba ibyiza bitatse u Rwanda.
Indonesie ni igihugu cyo ku mugabane wa Aziya kigizwe ahanini n’ibirwa bigera ku 17508, muri byo ibigera ku 8844 nibyo bifite amazina, naho ibituwe ku buryo buhoraho ni 922.
Kimwe mu byo akarere ka Musanze kesheje byari bikubiye mu mihigo kagiranye n’umukuru w’igihugu ni ugutangiza ikigo gishinzwe gutanga amakuru arebana n’ubukerarugendo. Aka karere kakaba kishimira ko n’uyu muhigo kawuhiguye.
Ubwo basuraga ahantu himikirwaga abami b’u Rwanda (hitwa i Buhanga cyangwa mu Ruhondohondo), abari mu rugendo kwita izina caravan batangajwe n’uburyo aho hantu hafite amateka akomeye ndetse acyubashywe n’abahaturiye.
Ubwo hatangiraga urugendo rugamije kugaragaza ubwiza nyaburanga bw’igihugu buboneka mu bice bitandukanye byo mu Majyaruguru, urugendo ruri gukorwa rubanziriza igikorwa cyo kwita izina, ngo rwashimishije abarwitabiriye, bageze ku biyaga bya Burera na Ruhondo biba (...)
Koperative yitwa Friends of Nyungwe (inshuti za Nyungwe) ikorera mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe yakoze umushinga w’ubukerarugendo bushingiye ku muco w’u Rwanda (Kitabi Cultural Village) werekana bimwe mu byarangaga ubuzima bw’Abanyarwanda bo ha mbere ndetse na bimwe mu bigaragara (...)
Abafite amahoteli mu karere ka Rubavu barasaba Leta n’itangazamakuru kugaragaza ko akarere ka Rubavu ari nyabagendwa kubera ko hari abavuga ko umutekano mucye ubera mu burasirazuba bwa Congo ugera no muri ako karere bigatuma bamucyerarugendo bagabanuka bikabatera (...)
Inama ya “Atlas Africa” yari iteraniye i Kigali yiga ku kamaro k’ubukerarugendo mu kongera ubukungu, yasoje abayitabiriye ku ruhande rw’u Rwanda biyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubukerarugendo biteza imbere Abanyarwanda.
Impuguke mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukerarugendo zirateganya guhurira mu Rwanda, ku butumire bw’Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo (RTUC), aho zizaba ziganira ku buryo u Rwanda n’umugabane w’Afurika muri rusange, bagira ubumenyi bubafasha gukurura ba mukerarugendo benshi bo hirya no hino ku (...)
Abakora umwuga wo gutwara ba mukerarugendo mu bice nyaburanga bitandukanye mu gihugu, basanga ubuvumo bwa Musanze ari umwimerere kuko uretse gutunganya aho umuntu akandagira ibindi bice byose nta cyahinduwe.
Agasozi kitwa “Ku Kabazungu” gaherereye mu mudugudu wa Mariko, akagari ka Kaganda, umurenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, gafite amateka kuburyo ngo iyo abazungu bahageze bahagarara bagafotora.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’igihugu RDB, Rwanda Development Board, cyiremeza ko mu gihe cy’umweki kumwe ubuvumo buzwi nk’ubwa Musanze buherereye I Musanze mu karere ka Musanze buzaba bwamaze gutunganywa bunasurwa n’ababyifuza bose barimo na ba mukerarugendo, nk’ahandi hantu nyaburanga haboneka mu (...)
Nk’uko bigaragazwa na raporo ku bukerarugendo yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), umusaruro uva mu bukerarugendo wiyongereye ku kigereranyo cya 17 ku ijana mu mwaka wa 2012 ugereranije n’umwaka ubanza wa (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke burishimira ko muri aka karere hamaze gukorwa ikibuga cy’indege cya Gisakura kandi bukavuga ko iki kibuga kizaba igisubizo ku iterambere ry’ubukerarugendo muri aka karere.
Nyuma y’igihe kirekire itegerejwe, plage mpimbano ya Nyakariba biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro hagati y’itariki 8-9 Gashyantare 2013. Ibirori byo kuyitaha bizabera rimwe n’igikorwa cyo gutangiza ubukerarugendo na sports mu Kivu.