Yinjiza miliyoni 1RWf ku kwezi abikesha ingurube

Ngirumugenga Jean Marie Pierre wo muri Rwamagana yaretse akazi ka Leta ajya mu bworozi bw’ingurube none ubu yoroye izibarirwa muri 700.

Ngirumugenga Jean Marie Pierre yoroye ingurube 700
Ngirumugenga Jean Marie Pierre yoroye ingurube 700

Mbere y’umwaka wa 2010, Ngirumugenga ufite imyaka 39 y’amavuko, yakoraga akazi ka Leta aho yari ashinzwe ubuhinzi (Agronome) mu cyahoze ari ikigo cy’igihugu gishinzwe Kawa (OCIR CAFÉ) mu Karere ka Rwamagana, ahembwa ibihumbi 350RWf ku kwezi.

Uyu mugabo ufite abana batatu, muri 2010 nibwo yafashe icyemezo cyo kwikorera maze atangira ahinga urutoki. Muri 2012, miliyoni 5RWf yari afite nizo yehereyeho yorora ingurube ingurube 25.

Ngirumugenga ahamya ko ubworozi bw’ingurube bwamuhiriye ku buryo ngo bumuha inyungu ya miliyoni 1RWf irenga buri kwezi.

Akomeza avuga ko ku mwaka yizigamira miliyoni 20RWf, yamaze gukuramo ayo kwishyura abakozi, ayo yaguze ibiryo by’ayo matungo ndetse yanakuyemo ayo gutunga umuryango we.

Izo ngurube yoroye azigurisha ku bantu batandukanye cyane cyane abashaka kuzibaga ngo bagurishe inyama. Ingurube imwe ayigurisha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150RWf na 200RWf.

Ingurube imwe ayigurisha amafaranga agera ku bihumbi 200RWf
Ingurube imwe ayigurisha amafaranga agera ku bihumbi 200RWf

Ingurube yorora ni amoko abiri aturuka hanze y’u Rwanda nko mu Burayi. Harimo izo mu bwoko bwa Landras na Pietrain. Yahisemo ubwo bwoko kuko zitanga umusaruro.

Agira ati “Izi ngurube zitanga umusaruro mwinshi kandi vuba kuko ku mezi ari hagati y’atandatu n’arindwi, imwe iba ifite ibiro 100, bivuze ko zitanga inyama nyinshi, mu gihe izisanzwe zororwa mu Rwanda zigwiza ibinure aho kugwiza inyama.

Ingurube ziva i Burayi ziba zarakorewe ubushakashatsi, zikongererwa umubyimba kugira ngo zitange inyama nyishi, zikongererwa umubare w’ibyana zibwagura ari yo mpamvu ari zo tworora. Ntiwatangira umushinga ngo uhere ku bintu bitabyara inyungu.”

Akomeza avuga ko izo ngurube yoroye zimaze kumugeza ku mutungo ufite agaciro gasaga miliyoni 90RWf.

Kuzigaburira bimutwara arenga miliyoni 4RWf

Ngirumugenga ahamya ko ingurube ze azigaburira ahanini ibiryo byo mu nganda, akabyivangira akurikije intungamubiri zirimo n’ikigero cy’ingurube agiye kugaburira. Kuzigaburira bimutwara miliyoni 4.2RWf buri kwezi.

Ingurube yoroye azigura hanze y'u Rwanda
Ingurube yoroye azigura hanze y’u Rwanda

Akomeza avuga ko ifumbire iva mu biraro by’ingurube ayikoresha mu gufumbira urutoki n’indi myaka. Ibyo byose abikorera kuri hegitari 12 z’ubutaka.

Uyu muhinzi-mworozi ahamya ko ubworozi bw’ingurube bumaze kumuzamura ku buryo ngo umuryango we ubayeho neza.

Ati “Isambu nkoreraho ni iyo niguriye, nubatse inzu ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 30RWf. Imwe nyituyemo indi nkayikodesha ndetse naniguriye imodoka ngendamo inamfasha mu kazi. Mbasha gutunga umuryango wanjye ku buryo ntacyo wamburana.”

Akomeza avuga ko umugore we na we yahoze ari umwarimu mu mashuri yisumbuye ariko kuva muri 2010 ngo ako kazi yarakaretse ajya gufatanya n’umugabo we mu buhinzi n’ubworozi.

Ngirumugenga Jean Marie Pierre ingurube yoroye zimutwara miliyoni 4RWf azigaburira
Ngirumugenga Jean Marie Pierre ingurube yoroye zimutwara miliyoni 4RWf azigaburira

Abaturanyi ba Ngirumugenga nabo bungukira mu bikorwa bye kuko akoresha abakozi barenga 50, barimo 20 bahoraho baba bari mu mirimo yo kwita ku ngurube.

Hari kandi ngo abaza kuhahahira ubwenge, abo yoroje ndetse n’abo yahaye insina bajya gutera ku buryo na bo biteje imbere.

Ngirumugenga avuga ko umuntu ushaka korora ingurube agomba gutangirira ku zihwanye n’ubushobozi bwe, akazikurikiranira bityo ntaziharire abakozi gusa ubundi akita ku isuku yo mu biraro.

Usibye kuba ari umworozi, Ngirumugenga Jean Marie Pierre ni n'umuhinzi wabigize umwuga. Izi ni zimwe mu nsina yahinze
Usibye kuba ari umworozi, Ngirumugenga Jean Marie Pierre ni n’umuhinzi wabigize umwuga. Izi ni zimwe mu nsina yahinze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

Muraho

Uwaba afite contact z’uyu mworozi yazimpa nange.
Mukeneyeho amahugurwa.

murakoze.

[email protected]
+4917676217476

Julien yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

mpamagara kuri 0780506859 nguhe link

niyonkuru jb yanditse ku itariki ya: 22-12-2019  →  Musubize

Ndabaduhuje.Ndipfuza ihugurwa +25769078589;+25775310056

NIMBONA Rémy yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ndagusuhuje.Ndipfuza ihugurwa kuko nipfuza kuba umworozi nkawe kandi nkavamwo n’umuhinzi ukomeye +25769078589;+25775310056.

NIMBONA Rémy yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

ibibintu nibyiza arko niba musuye umuntu mashyiraho na contact ze kugirango nabandi babashe kumusura
numva byaba byiza kurushaho

kwizera emmy yanditse ku itariki ya: 26-02-2019  →  Musubize

Ni mudufashe muduhe numero ze natwe adufashe

Christian yanditse ku itariki ya: 24-02-2019  →  Musubize

Nkeneye contact uyu mugabo ngo mbone icyororo

Gatete Théoneste yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Ndifuza kumusura akanyereka uko ikiraro gikorwa ndetse nuko wita Ku bibwana bivutse. Numero 0784341030. Munfashe nukuri ndabishaka. Murakoze turategereje

Habiyambere Daniel yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

Uwo muntu rwose muduhe contact ze. Izanjye ni 0783399942

Maike yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Uyu mugabo naramusuye agira ingurube nziza cyane twakuyeyo nicyororo 0726689562

Damour yanditse ku itariki ya: 17-09-2018  →  Musubize

uru ni urugero rwiza rugaragaza ko kwikorera cgse kwihangira umurimo ntako bisa kandi ibyogukora birahari,bitso dukuyomo inama yo gutinyuka no kugira ubushake bwo kwihangira umurimo.
murakoze

HABINEZA J.JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

MURAKOZE CYANE NKENEYE AMAKURU KUBURYO BWIMBITSE KUKO UWO MUSHINGA NANGE NIFUJE KUWUKORA ,NKENEYE NA ADRESS ZAHO MUKORERA KUKO NIFUJE KUBASURA

TUYAMBAZE APHRODIS yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Twubake urwanda twifuza najye noroye culoira

NZABANITA GEDEON yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka