
Igishoro yatangiriyeho, Maniragaba w’imyaka 47 ukomoka mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gekenke, avuga ko yakigurijwe muri gahunda y’ubudehe.
Maniragaba yatangiye ubworozi bw’inkoko mu 2010 ariko nyuma y’imyaka umunani ageze ku nkoko ibihumbi bine.
Avuga ko akiri mu bukene, yahuraga n’umugiraneza akamutizaga igare akajya anyonga abifatanya no guca inshuro, akabona 500Frw ku munsi yo gutunga umuryango.
Agira ati “Nari umukene wa mbere, abo bitaga abatindi nyakujya, nacaga inshuro mpingira abantu mbifatanya no kunyonga nkoresheje akagare natijwe n’umuturanyi ngacyura amafaranga 500.”
Maniragaba avuga ko yinjijwe mu bworozi bw’inkoko n’umworozi witwa Gakwaya Cyprien, watangije ubwo bworozi mu murenge wa Mugunga. Avuga ko uwo mworozi yakomeje kumugira inama, ashira ubwoba ni ko kujya kuguza muri gahunda y’ubudehe igishoro.
Ati “Mu nkoko zigera ku bihumbi bine mfite, kumunsi nsaruramo amagi agera ku bihumbi bibiri, kuko mfitemo n’izikiri intoya nteganya ko zizasimbura izikuze.
Nubwo amagi hari ubwo amanura ibiciro ubu rimwe nkaba ndigurisha 65Frw, buri kwezi amake ninjiza simbura amafaranga ibihumbi 300Frw nahembye n’abakozi 15 nkoresha ndetse nishyuye n’ibiryo byazo”.

Uwo mugabo uteganya kugera ku nkoko ibihumbi 10 mu mwaka utaha, avuga ko n’ubwo akiri muri gahunda yo gukomeza kwagura aho yororera, ngo akora n’ubuhinzi yifashishije ifumbire avana m’ubworozi bw’inkoko.
Afite na gahunda yo kugura imodoka izajya imufasha kugeza ifumbire ku masambu no kubona ibiryo by’amatungo mu buryo bumworoheye.
Ikindi yagarutseho ni uburyo ubworozi bwe bukomeje gufasha abaturanyi be, nyuma yo guha akazi bamwe muri bo agatanga n’amahugurwa anyuranye ku bifuza korora inkoko.
Agira ati “Nshimishwa no kuba nkoresha abantu nkabakura mu bukene aho mfite abakozi 15 mpemba neza. Ubwo bworozi bufasha n’abaturage mu buhinzi kuko babona ifumbire mu buryo buboroheye.”
Ubworozi bwe kandi ngo ntibugarukira mu rugo rwe gusa, ngo bwateje imbere abaturage mu mibereho myiza aho mu gace atuyemo, abana batakirwara bazize imirire mibi.
Ati “Mu Kagari ka Buheta, nta gwingira ry’abana rikiharangwa, kuko hirya no hono aho mpinga imboga, nemereye abaturage kuzisoroma bakagaburira abana, ikindi ukeneye amagi wese ashaka gutekera abana nyamuhera ubuntu, bidakozwe izo nkoko zaba zimaze iki?”
N’ubwo ubworozi bw’inkoko bwa Maniragaba bukomeje kugenda neza, arasaba ubufasha bw’umuriro w’amashanyarazi, kuko aho yororera hatagira umuriro, ibyo bigatuma ahora ajya kugura ibiryo by’ayo matungo i Kigali, yakagombye kugira imashini zibitunganya ikibazo kikaba umuriro.

Ohereza igitekerezo
|
Umuntu nkuyu tuba dukeneye contact ziwe bibaye byiza mwajya muzishyiraho.
Nibyiza niba arukuri imana ikwogere mubyo ukora