Umutara Polytechnic ngo ni igisubizo ku borozi bo mu Burasirazuba

Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare ryahoze ryitwa “Umutara Polytechnic University” ngo ni igisubizo ku borozi bo mu Burasirazuba, kuko rifasha abo borozi mu buvuzi bw’amatungo ya bo rikanabigisha uburyo bayitaho kugira ngo ababyarire inyungu.

Benshi mu borozi bo mu Burasirazuba ngo bafite nomero za telefoni z’iyo kaminuza, ku buryo iyo havutse ikibazo mu bijyanye n’ubworozi bayitabaza kandi itungo ryagize ikibazo rikavurwa rigakira; nk’uko bitangazwa na Dr. Ndazigaruye Gervais, umwarimu wigisha muri iyo kaminuza.

Dr. Ndazigaruye yemeza ko Umutara Polytechnic ari igisubizo ku borozi bo mu burasirazuba.
Dr. Ndazigaruye yemeza ko Umutara Polytechnic ari igisubizo ku borozi bo mu burasirazuba.

Yabivuze mu imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ryahuje abahinzi n’aborozi bo mu Burasirazuba riri kubera mu karere ka Kayonza kuva tariki 16/10/2013, aho abarimu n’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza berekanye uburyo inka cyangwa irindi tungo rishobora kubagwa hagamijwe gukiza ubuzima bwa ryo, igihe ryananiwe kubyara, ryariye umusumari, ishashi cyangwa ibideyi.

Ati “Rwose Umutara Polytechnic ni igisubizo ku borozi. Nko mu turere twa Gatsibo na Nyagatare dukunda gukoreramo aborozi bafite nomero zacu za telefoni, iyo habaye ikibazo haba nijoro inzobere z’abarimu bafatanyije n’abanyeshuri bakajya kureba uko ikibazo giteye”.

Uretse ubutabazi iyo kaminuza ikorera aborozi igihe bayitabaje, ngo inagena igihe buri cyumweru igasanga aborozi iwabo ikabagira inama mu by’ubworozi. Hari amatungo menshi y’aborozi yiganjemo inka yajyaga apfa azize kuba yariye imisumari n’amashashi, cyangwa agapfa yananiwe kubyara.

Mbere yo kubaga itungo ryagize ikibazo barabanza bakogosha aho baribubage bakanaritera ikinya kugira ngo ritababara batangiye kuribaga.
Mbere yo kubaga itungo ryagize ikibazo barabanza bakogosha aho baribubage bakanaritera ikinya kugira ngo ritababara batangiye kuribaga.

Abarimu n’abanyeshuri b’iyo kaminuza berekanye uburyo itungo ryagize kimwe muri ibyo bibazo rishobora kubagwa igifu, ibyo ryariye byari kurigirira nabi bikavanwa mu gifu, cyangwa iryananiwe kubyara bakaribaga bakariteruramo inyana.

Abarimu b’iyo Kaminuza bavuga ko nta tungo ryakabaye ryongera gupfa rizize kimwe muri ibyo bibazo cyangwa indi ndwara iyo ari yo yose, kuko iyo kaminuza ifite abarimu b’inzobere n’abanyeshuri babyigiye bashobora gukemura ikibazo cyangwa indwara itungo ryarwara.

Aborozi bavuga ko iyo kaminuza ifatiye runini aborozi bo mu ntara y’Uburasirazuba, kuko abarimu n’abanyeshuri ba yo batanga ubujyanama ku borozi ku buntu kandi bakavura amatungo y’aborozi, nk’uko bivugwa na Gashema Emmanuel, worora inkoko mu murenge wa Karangazi wo mu karere ka Nyagatare.

Nyuma yo kuritera ikinya hakurikiraho kuribaga kugira ngo bakemure ikibazo rifite.
Nyuma yo kuritera ikinya hakurikiraho kuribaga kugira ngo bakemure ikibazo rifite.

Avuga ko bibaye ari ibishoboka nibura muri buri murenge haba hari kaminuza ishobora gufasha abaturage, kuko hari aho usanga aborozi batabasha kugerwaho na serivisi iyo kaminuza itanga ku buryo bwihuse, bitewe n’uko iri kure ya bo.

Cyakora abarimu b’iyo kaminuza na bo bavuga ko bagifite imbogamizi zo kuba badafite imodoka zihagije zabafasha gutabara ahabaye ikibazo hose ku buryo bworoshye, ariko ngo hari icyizere cy’uko mu minsi ya vuba iyo kaminuza igiye kubona imbangukiragutabara izaba yiteguye gutabara ahabaye ikibazo hose, nk’uko Dr. Ndazigaruye abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umutara polytechnique baratubeshya kuvugako nta tungo rizongera gupfa kuko bavura uburwayi ntibavura urupfu kdi n’abantu barapfa kdi suko tubatubanze tugomba kwemerako urupfu ruriho kdi ntidushobora kuruharika kuko turi abantu

etienne yanditse ku itariki ya: 19-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka