Umusaruro w’amagi ugomba kwikuba kabiri muri 2024 - MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yibutsa aborozi b’inkoko ko hari gahunda ya Leta yitwa PSTA4 ibasaba kuzamura umusaruro w’amagi, ukikuba inshuro zirenze ebyiri bitarenze umwaka utaha wa 2024, n’ubwo bataka ko bahendwa n’ibiryo byazo.

Umusaruro w'amagi ugomba kwikuba inshuro zirenze ebyiri mu mwaka utaha
Umusaruro w’amagi ugomba kwikuba inshuro zirenze ebyiri mu mwaka utaha

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana, yabisabye aborozi b’inkoko mu nama yagiranye na bo ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, avuga ko kongera umusaruro w’amagi bigomba kujyana no kongera uw’inyama.

Dr Kamana yagize ati "Gahunda y’Igihugu ya 4 yo kuvugurura Ubuhinzi (PASTA4), idusaba kugera ku musaruro w’inyama ungana na toni 215,058 (zikomoka ku matungo yose), n’amagi angana na toni 19,403 muri 2024".

Dr Kamana avuga ko kugeza ubu umusaruro w’inyama ziva ku matungo yose ku mwaka, ungana na toni 185,989 mu gihe uw’amagi ungana na toni 8,665.

Uwo muyobozi vuga kandi ko umubare w’inkoko na wo ugomba kuva kuri miliyoni 5 n’ibihumbi birenga 400, zabaruwe mu mwaka ushize wa 2022, ukagera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi birenga 100 muri 2026.

Aborozi barasabwa kongera inkoko z'amagi ndetse n'iz'inyama
Aborozi barasabwa kongera inkoko z’amagi ndetse n’iz’inyama

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi b’Inkoko (RPIA) n’abandi bari muri urwo ruhererekane, Andrew Butare, avuga ko hakiri imbogamizi y’ibiciro by’ibiryo by’inkoko, byazamutse cyane muri iyi myaka itatu ishize.

Butare agira ati "Mu myaka itatu ishize igiciro cy’ibiryo by’amatungo, iby’inkoko by’umwihariko, cyazamutse ku rugero rurenga 70%, kuko nk’ikilo cy’ibiryo by’inkoko zitera amagi cyaguraga amafaranga 345Frw, ubu kiragurwa hafi 600Frw".

Butare avuga ko ikibatera igihombo ndetse bamwe bakamera nk’abavuye mu bworozi bw’inkoko, ari uko ngo igiciro cy’amagi cyangwa icy’inyama cyo kitigeze kizamuka ku muvuduko nk’uw’ibiryo by’inkoko.

Yongeraho ko bifuza ibigega by’ibigori na soya byajya bigoboka amatungo mu gihe atari ku mwero w’ibiribwa, ndetse agasaba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gushaka ibiryo bikomoka ku bworozi bw’isazi, nk’uko bikunze kuvugwa n’abayobozi muri MINAGRI na RAB.

MINAGRI n'abafatanyabikorwa bayo bahuye n'aborozi b'inkoko biyemeza kuzamura umusaruro
MINAGRI n’abafatanyabikorwa bayo bahuye n’aborozi b’inkoko biyemeza kuzamura umusaruro

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI yijeje aborozi b’inkoko ko Leta n’abafatanyabikorwa, barimo Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Ubutwererane n’Amahanga (Enabel), ikomeje kubashakira imishinga ibafasha guteza imbere umwuga bakora.

Enabel yatanze inkunga yo guteza imbere ubworozi bw’inkoko n’ingurube mu Rwanda, aho aborozi bafashwa kwishyira hamwe, kugira ubuyobozi, kubona amahugurwa n’inguzanyo ihendutse yabafasha kugura ibikoresho bikenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka