Umunyarwanda anywa litiro 59 z’amata yagombye kunywa 200 ku mwaka - MINAGRI

Kugira ngo bafashe Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no gutera imbere, aborozi n’abacuruza amata biyemeje kuyabakundisha.

Ku ikusanyirizo ry
Ku ikusanyirizo ry’amata rya Ntarabana muri Rulindo hari igihe bagira amata menshi bakabura abayanywa

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ivuga ko kuri ubu Umunyarwanda anywa amata arenga gato litiro 59 ku mwaka, nyamara yagombye kunywa litiro 200 byibura mu mwaka.

Bamwe mu borozi n’abacuruzi b’amata baganiriye na Kigali today, bavuga ko bababajwe no kuba Abanyarwanda bikundira kunywa inzoga zirimo n’ibiyobyabwenge kurusha amata abahesha ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa Koperative ikusanya amata mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo, Munyemana Wellars avuga ko hakwiye impinduka ku mahitamo y’ibinyobwa abantu bakunda, mu gihe baramuka batekereje ku bibafitiye akamaro.

Munyemana agira ati “Uwo tugemurira amata hari igihe amara nk’iminsi ibiri atayafata, natwe tukabuza aborozi kuyatuzanira”.

“Biterwa n’uko Abanyarwanda batanywa amata ahagije ahubwo bikundira inzoga, n’abayanywa babiterwa n’uko baba bihembura inzoga zabishe”.

Avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga basanzwe bakora buri kwezi, bwo kwigisha Abanyarwanda kunywa amata aho gukunda za suruduwiri na muriture.

Umuyobozi w
Umuyobozi w’Uruganda “Nyanza Milk Industries”, Sinayobye Cyril

Mu karere ka Nyanza naho, uruganda “Nyanza Milk Industries” ruvuga ko rugiye gukangurira abantu gukunda amata kurusha inzoga z’ibiyobyabwenge, ndetse ko bizatuma bongera ikiguzi baha aborozi babagemuriye amata.

Umuyobozi w’uru ruganda, Sinayobye Cyril agira ati “Umuntu wanyoye amata agira ubuzima bwiza kuko amagufka ye akomera, kandi amata n’inzoga ntibijyana, kimwe iyo cyageze mu nda ikindi ntabwo gikurikiraho”.

“Inzoga yangiza ubuzima, tuzakora ubukangurambaga muri ya gahunda yo kongera za ‘milk zone’ (ahagurishirizwa amata), aho tuzabwira abantu tuti ‘nimuze tunywe amata”.

Uretse ikibazo cyo kudakundwa kw’amata yabo, aborozi b’inka baravuga ko babangamiwe n’Iteka rya Ministiri ryo muri 2016 rivuga ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo ahabwa amafaranga 200, nyamara litiro y’ikigage itari munsi y’amafaranga 350.

Ni mu gihe gahunda zo kongera inka zitanga umukamo mwinshi zo mu bwoko bwa Jersey ikomeje gutezwa imbere na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’abafatanyabikorwa barimo umushinga wiswe “jersey inka nziza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza gukomeza gukora ubukangurambaga kuko ntacyiza nko kunywa amata murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka