Ubworozi: Ese intama mu Rwanda zaba ziri gukendera?

Hari abaturage bamwe bavuga ko intama n’ubworozi bwazo muri rusange biriho bikendera bitewe n’uko inyungu bazibonagamo ziva mu bundi bworozi, abandi bakavuga ko nta nyungu bagikuramo.

Cyakora hari n’abavuga ko ubworozi bw’intama ari ubworozi nk’ubw’ayandi matungo magufi, aho abazoroye zibatunze hamwe n’imiryango yabo.

Hambere mu Rwanda, ubworozi bw’intama bwatumaga ababyeyi bakoresha uruhu rwazo nk’ingobyi abandi bita impetso, amata yazo akanyobwa n’inyama zazo zikaribwa nk’uko Dusabimana Florence wo mu Karere ka Musanze yabitangaje.

Yagize ati “Intama zaracitse zarashize, impamvu ni uko mbere uruhu rw’intamba twarukoreshaga duheka abana, ni yo mpamvu zari nyinshi ariko ubu dukoresha ibigoma n’impetso bya kizungu.”

Indi mpamvu yatumaga abaturage borora intama ngo ni uko zarindaga inka kona, hakaba abavuga ko zanatumaga inkuba zitakubita inka nko mu bice by’Uburengerazuba cyane cyane mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Ku rundi ruhande ariko, hari abacyorora intama ndetse bavuga ko zibafitiye akamaro. Umwe muri bo witwa Nzabarantuma Innocent yavuze ko ubworozi bw’intama bumufitiye akamaro n’umuryango we.

Yagize ati “Noroye intama rwose zirenda no kumpa umusaruro mu minsi mike, zikunze rwose kungaburira. Icyakora impamvu intama abantu batakizorora nka mbere ni uko baciye kuragira ku gasozi, intama yororoka vuba mu mezi atatu cyangwa ane iba ibyaye, kandi zirunguka mu gihe ihene ibyara rimwe cyangwa kabiri mu mwaka.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyo kivuga ko muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi harimo no guteza imbere ubworozi bw’intama n’ibizikomokaho.

Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr. Solange Uwituze, avuga ko bafite gahunda yo kubungabunga ubworozi bw’amatungo gakondo yahoze mu muco nyarwanda kuva hambere.

Yagize ati “Dufite gahunda yo kubungabunga amatungo gakondo kandi n’intama zirimo, kuko turateganya gufasha aborozi bazo kubona icyororo kiza no kubereka uburyo bwiza bwo kuzororamo kugira ngo zibashe kubaha umusaruro mwiza.”

Ibi kandi biravugwa mu gihe gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ya 2017-2022 irebana n’ubworozi nk’uko RAB ibitangaza, irimo ubworozi bw’intama bugamije gutanga inyama n’ubwoya bwazo bwifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo n’imyambaro.

Mu mpera z’umwaka wa 2018/2019 intama ziri mu Rwanda zabarirwaga mu bihumbi 763,635.

Ibikomoka ku ntama bishobora kwinjiriza uzorora harimo, inyama z’intama ziri munsi y’amezi 14 zizwi nka ‘Lamb’, inyama zitwa Mouton z’intamba zirengeje amezi 14, amata y’intama akungahaye kuri Vitamin A, B na E, ndetse n’ubwoya bw’intama bukoreshwa mu gukora imyenda itandukanye n’imiti ivura uruhu rwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka